Menya inkomoko y’izina ‘Péage’

Bimwe mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali bigiye bifite inyito z’amazina afite inkomoko yayo ndetse ugasanga hamwe hari ibikorwa bitandukanye byagiye byitirirwa aho hantu.

Kigali Today yabakusanyirije amateka y’inkomoko y’izina ‘Péage’ mu mujyi wa kigali aho ryakometse magingo n’aya iryo zina rikaba ritaribagirana aho hantu hakaba ariho hakitwa na n’ubu.

Abagenda n’abatuye mu mujyi wa Kigali ahitwa Peyage barahazi kuko ubu hari n’icyapa cya Bisi ku buryo umugenzi ushaka kuhasigara abwira umushoferi ko asigara kuri ‘péage’nawe akamenya aho ari bumusige.

Ugera kuri ‘péage’uvuye mu Mujyi ugana Sopetrad, urenze gato umuhanda ujya kuri St Paul.

Mu kiganiro na Bigabo Charles Louis yagiranye na Kigali Today yayitangarije ko izina ‘péage’ ryaturutse ku mafaranga yasoreshwaga imodoka nini n’intoya ndetse n’amakamyo byabaga bigenda mu mujyi wa Kigali.

Icyo gihe uwabaga afite ikinyabiziga yaragisoreraga kandi hari ibiciro bizwi ku bantu bagenda kuri moto no mu modoka ntoya ndetse n’imodoka nini.

Ati “Nibyo ‘Péage’ yari ihari hariya. Hari akazu gato mu muhanda kabaga karimo umuntu wishyuza, imodoka ntoya z’amavatiri zishyura 20frw, amakamyo mato akishyura 50frw, amakoamyo manini akishyura 100frw”.

Bigabo avuga ko kuri Peyage hari akazu gato kabaga karimo umuntu, umushoferi yashaka kugenda atishyuye agakurura icyuma gikoze nk’umunyururu (chaîne) ikamutangira.

Bigabo avuga ko uko kwishyuza imodoka byaje kugera ubwo bihagarara mu mwaka wa 1973.

Undi mugabo witwa Rugumire Innocent asobanura ko ‘péage’ byaturutse ku mugabo wakorera mu kazu gato yabaga yicayemo yishyuza abahanyuze iyo yabonaga ikinyabiziga yabwiraga nyiracyo ko atarenga kuri ‘péage’.

Iri zina rero Payage ryakomotse ku ijambo ry’igifaransa Payer rivuga kwishyura kuko uwageraga aho agomba kwishyurira yabwirwaga ko atagomba kurenga kuri ‘péage’ atishyuye.

Ati: “Uwabaga ari buce muri iyo nzira yagombaga kwitwaza ibiceri byo kwishurira icyo kinyabiziga yaba atarayafite ntabe yatambuka, ikindi kandi imihanda yari mike ugasanga nta bundi buryo bwo guhunga kwishyura ayo mafaranga”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka