Mbere y’uko manda irangira Njyanama irabanza yisuzume

Njyanama y’Akarere ka Ruhango, irimo kwitegura umwiherero ugamije kwisuzuma ireba ibyo imaze kugeraho ndetse n’ibyo itakoze mbere y’uko mbanda irangira.

Icyemezo cyo kujya mu mwiherero, kikaba cyatorewe n’abajyanama bagize njyanama y’aka karere mu nama yabahuje tariki ya 25/09/2015.

Njyanama ubwo yari yateranye
Njyanama ubwo yari yateranye

Uyu mwiherero nta kindi uzibandaho, uretse gusuzuma niba ibyo iyi njyanama ihagarariye abaturage, ko yageze ku byo yagombaga gukora ndetse no kureba ibitarakozwe mbere y’uko manda yabo irangira.

Perezida wa njyanama y’Akarere ka Ruhango Rusanganwa Theogene, yavuze ko uyu mwiherero uzabafasha kumenya ibyo batagezeho, kugira ngo abajyanama bandi bazaza manda itaha, bazabashe kubimenya, bityo bazabishyire mu igenamigambi yabo.

Yagize ati “Urabona, turimo kugana ku musozo wa manda abaturage badutoreye, rero aka ni akanya ko kwisuzuma tukareba aho twavuye n’aho tugeze, tugasiga dutungiye bagenzi bacu agatoki aho bitagenze neza”.

Uyu muyobozi akavuga ko umwiherero bateganya, utazaba uwo kugenda bakicara gusa, ahubwo bazanafata umwanya banakore urugendo shuri rugamije kureba ibyo utundi turere twabashije kugeraho babyigireho.

Bimwe mu bikorwa bizabagurutsa bakajya kubirebera ahandi, harimo kujya kwiga uko amazi meza agezwa mu baturage ndetse no kureba uko amabagiro ya kijyambere akoreshwa akabasha guteza imbere abatuye Akarere.

Ati “Turi mu turere tugifite amazi atari meza, turahaka kujya kureba uko ahandi babishyize mu bikorwa, ikindi twubatse ibagiro rya kijyambere, ariko ntiribyazwa umusaruro neza. Niyo mpamvu tugomba gukora urugendo shuri muri uyu mwiherero wacu”.

Uru rugendo shuri bateganya gukora mu Ukwakira 2015, bavuga ko bazarukorera mu karere ka Nyabihu, kuko amakuru bafite, ababwira ko aka karere kamaze gukemura ikibazo cy’amazi meza mu baturage.

Iyi njyanama iteguye uyu mwiherero mu gihe hasigaye amezi make kugirango manda yatorewe irangire. Bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2016 ari bwo hazongera kuba amatora ya manda yindi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwumve mwa bajyanama mwe!!! Nanjye reka mbagire inama!!!! Ayo mafaranga ya mission mushaka kujyana i Nyabihu ngo kureba uko bagejeje amazi meza ku baturage nimureke kuyapfusha ubusa ahubwo muyaguremo ibitembo n’umucanga n’amabuye namwe mugeze amazi ku baturage banyu!!!!! Gusa kujya inama bitera icyaka ndabona ku mazi na jus ari hatari!!!

Umujyanama yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka