Matimba: Abamotari basabye ko umuyobozi wabo yegura

Musonera Jean de Dieu wayoboraga koperative y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto yitwa KMC ikorera mu murenge wa Matimba Akarere ka Nyagatare yasabiwe kwegura ku buyobozi bw’iyi koperative kubera gukoresha umutungo w’abanyamuryango mu nyungu ze bwite.

Iki cyemezo cyo gusaba Musonera J. De Dieu kwegura ku buyobozi bwa koperative KMC y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu murenge wa Matimba, kije nyuma y’inama zitandukanye zagiye zikorwa na komite nyobozi ifatanyije n’abanyamuryango b’iyi koperative.

Uyu muyobozi ngo yanyuzaga amafaranga ya koperative kuri konti ye ndetse no gutanga moto mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urugero ni nk’aho Inama ya komite yaguye yateranye taliki ya 17 Kamena uyu mwaka, ibona ko hari umwenda watanzwe wa moto zigahabwa abanyamuryango n’abandi batayibarizwamo. Ibi byose akaba yarabikoraga atabyumvikanyeho na bagenzi be bafatanyije kuyobora iyi koperative, aho ngo yifashishaga inyandiko mpimbano no kwigana imikono y’abo bakorana.

Ubwo bari mu nama y’abanyamuryango rusange nyuma yo kumva ibyagiye biva mu nama zitandukanye zagiye zikorwa, abanyamuryango bose bakaba bemeje ko uyu Musonera J.de Dieu yegura ku mirimo ye.

Nubwo uyu muyobozi yagiye agaragaza kenshi ko nta makosa afite ku mugaragaro imbere y’abanyamuryango yaje kwemera ko hari ibyo yakoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akaba yemeye gushyira mu bikorwa ibyo asabwa birimo kwegura ku buyobozi.

Mu butumwa bwatanzwe na Biramahire Emmanuel umuyobozi mpuzamakoperative y’abamotari mu karere ka Nyagatare, bwagarutse ku gukangurira abayobozi bose muri rusange kudafata imyanzuro batabanje kuyigeza imbere y’abanyamuryango muri rusange.

Muri iyi koperative habarurwa moto zigera ku munani zatanzwe nk’umwenda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibi bikagaragagazwa nuko hari ibyangombwa abazihawe batarabona mu gihe bazimaranye ukwezi kurenga. Gusa ngo bakaba bagiye kubishakirwa vuba bidatinze.

Igenzura ryakozwe kuva kuwa 24 kanama 2012 kugeza kuwa 08 mutarama 2013 ryagaragaje ko iyi koperative ifite amadeni ya za moto angana na 1,664,500. Naho icyo gihe amafaranga yari kuri konti akaba yari 696.150.

Undi mwanzuro wavuye mu nama yo kuri uyu wa 23 kamena ukaba aruko Musonera Jean de Dieu asimbuwe na Ntare Ronald byagateganyo.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Pore sana bwana musonera ,erega nubundi umwuga wawe wari ubucuruzi bamenye ko nta cyo bikubwiye igiye gusubira kumwuga,haa ntare nawe wakabanje ukarangiza amashuri

karisa john ntambara yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

hahahahahah musore pole saana rwose hanyumanawe bwana muyobozi ntare nawe amahirwe masaaaa uzakore nkumugabo wese imana izakuba hafi

john bugingo yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka