‘Massage’ yahinduriye ubuzima abafite ubumuga bwo kutabona

Mbabazi Josée, umubyeyi utabona w’imyaka 29, avuga ko yavuye iwabo i Muhanga mu mwaka wa 2019 bari mu buzima butari buboroheye, kuko ngo yari uwo gusabiriza, ariko ubu ni we utunze umuryango w’iwabo nyuma yo kwiga gukora masaje(massage).

Umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona ari mu kazi
Umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona ari mu kazi

Mbabazi avuga ko yaje afite amakuru ku muryango witwa ‘Seeing Hands (Ibiganza Bibona, ugenekereje mu Kinyarwanda), aho bigisha abafite ubumuga bwo kutabona nta kiguzi batanze, bakamenya kunanura umubiri w’umuntu(icyitwa massage therapétique) hamwe n’ubumenyi kuri mudasobwa na telefone.

Mu cyumba cyigishirizwamo gukora massage, akaba ari na ho batangira serivisi ku bakiriya baje babagana, Mbabazi yarimo kwigisha bagenzi be bagera ku 10, mu gihe yari ategereje ko hari uwaza gusaba gukorerwa masaje.

Mbabazi agira ati "Umushahara mpembwa ni ibanga ariko urantunze pe, ugatunga n’umuryango wanjye. Nari kuba nsabiriza ariko ubu mbasha kwiyishyurira inzu mbamo, umwana na mama (bari mu cyaro) mbasha kubitaho kandi nanjye nigurira icyo nkeneye cyose."

Mbabazi avuga ko serivisi za massage zikenerwa na benshi ku buryo abazitanga na bo usanga bihagazeho, aho umukiriya wishyura amafaranga make atajya munsi y’ibihumbi 25Frw, mu gihe hari n’abatanga amafaranga arenga ibihumbi 45.

Abafite ubumuga bwo kutabona biga gukora massage muri Seeing Hands
Abafite ubumuga bwo kutabona biga gukora massage muri Seeing Hands

Undi mukozi wa Seeing Hands witwa Emelyne Mpawenimana, avuga ko gukora massage n’ubwo abantu ngo babifata nk’ibikurura ubusambanyi bitewe n’uko umuntu aba akorakora mugenzi we amusiga amavuta, ngo ntaho bitandukaniye n’ubuvuzi busanzwe butangwa na muganga.

Mpawenimana avuga ko hari benshi bafite amakuru atari yo kuri massage therapétique, kuko ngo ari ubuvuzi bw’imitsi hagamijwe gutuma amaraso atembera neza mu mubiri, kuvura umugongo, ndetse no kuruhura ubwonko.

Ati "Massage ni ubuvuzi bukomeye cyane kuko hari n’igihe uba ufite ibibazo by’umutwe utazi ikibitera, ariko nyine waza tugasanga ku ijosi imitsi yawe yaripfunditse(amaraso adatembera), ariko ugataha umutwe wawe rwose uri gutekereza neza".

Mpawenimana avuga ko Abanyaburayi n’Abanyamerika ari bo cyane cyane bitabira gukoresha massage, cyane cyane ku baba baje mu nama mu Rwanda cyangwa mu bukerarugendo.

Abarangije kwiga
Abarangije kwiga

Mu mwaka wa 2017 uwitwa Beth Njoki Gatonye yashinze Umuryango Seeing Hands, agamije gufasha umuntu wese utabona kwiga (ku buntu) gukora massage, no gukoresha mudasobwa na telefone zigezweho.

Gatonye avuga ko abarenga 60 batabona bamaze kwiga ikoranabuhanga no gukora massage, ndetse n’ubu akaba arimo kwigisha ababyeyi n’urubyiruko bagera kuri 20 hamwe n’abakozi bihemba batanu.

Abatabona barangije kwiga muri Seeing Hands, ubu ngo bakorera amahoteli atandukanye, ariko ngo n’undi wese ufite ubwo bumuga ahawe ikaze.

Mu mbogamizi abatabona bakora massage bagaragaza, hari ukuba bamwe batarumva ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yabaha serivisi za massage neza kurusha n’udafite ubumuga.

Gatonye ati "Umukiriya agusaba serivisi ukajya hanze kumukora massage, ugakodesha na taxi voiture ujyayo, akagutinza hagashira nk’isaha ataraboneka ngo umukorere, yahagera akavuga ati umuntu utabona ntabwo yankorera massage."

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), waganiriye na Kigali Today, avuga ko umuntu wanze gutanga cyangwa guhabwa serivisi n’abafite ubumuga, atabahoye kubura ubumenyi n’ubushobozi, aba akoze icyaha cy’ivangura rishingiye ku bumuga, gishobora kumuhanisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka