Majoro Ntagisanimana yatashye mu Rwanda, FDLR zirasa umugore we

Majoro Ntagisanimana wari ushinzwe guhuza FDLR n’abaturage, yitandukanyije na yo ataha mu Rwanda, FDLR yihorera irasa umugore we.

Maj. Ntagisanimana Jean Claude witandukanyije na FDLR agataha mu Rwanda.
Maj. Ntagisanimana Jean Claude witandukanyije na FDLR agataha mu Rwanda.

Maj. Ntagisanimana Jean Claude yageze mu Rwanda ku wa 12 Gicurasi 2016 avuye ahitwa Mweso muri Masisi, aho yari umuyobozi w’abasirikare, atahana abana babiri, avuga ko umugore n’abandi bana basigaye.

Ku wa 14 Gicurasi ni bwo abarwanyi ba FDLR bateye kwa Majoro Ntagisanimana bamushaka baramubura, baka umugore we amafaranga, barangije baramurasa akomereka ikiganza.

Kugeza ubu, amakuru akaba avuga ko uyu mugore wa Ntagisanimana arwariye mu bitaro bya Leta ya Congo biri i Mweso muri Masisi.

Majoro Ntagisanimana ubwo yageraga mu Rwanda, yatangarije Kigali Today ko atashye kuko yari arambiwe kuba mu mashyamba, ahamagarira n’abandi barwanyi kuva mu mashyamba bagataha mu gihugu cyabo.

Yagize ati “Ndumva igihe cyo gutaha kuri njye cyari kigeze kuko nari mbaye mu mashyamba igihe kinini, kandi n’abandi badafite impamvu za politiki bataha bakava mu mashyamba.”

Uru rutonde ruragaragaza Maj. Ntagisanimana n'abandi bahoze ari abarwanyi ba FDLR batahanye na we.
Uru rutonde ruragaragaza Maj. Ntagisanimana n’abandi bahoze ari abarwanyi ba FDLR batahanye na we.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko gutaha byamufashe igihe kinini kuko yabanje kubitekerezho bihagije agasanga bikwiye ko ataha.

Maj. Ntagisanimana Jean Claude yatashye yari umusirikare mukuru ushinzwe guhuza abaturage n’abasirikare (S5) muri burigade y’Inkeragutabara (Reserve Forces) za FDLR zikorera Masisi.

Maj. Ntagisanimana avuka mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yahunze mu 1994 ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye i Rambura mu Karere ka Nyabihu, yinjira mu mutwe w’abarwanya Leta y’u Rwanda mu 1998.

Maj. Ntagisanimana yitandukanyije na FDLR akurikiye abandi basirikare bakuru bayo batanu barimo Col. Fulgence uzwi nka Bemba wakoraga mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cya FDLR n’uwari ukuriye ibiro bya mbere (G1) bya FDLR Col. Ntibibaza Gérard.

Harimo kandi Col. Habamungu Desire wari ushinzwe kubika amakuru ya FDLR, Col. Augustin Nsengiyumva wari mu biro bikuru by’igisirikare hamwe na Brig. Gen. Mujyambere Leopord uherutswe gufatirwa Goma akoherezwa Kinshasa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana Imwongere Umugisha, Kandi Na Madamuwe Uzakira Mwizina Rya Yesu.

Barondera Sam yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka