Madamu Jeannette Kagame na Agata Duda basuye ECD yo muri Village Urugwiro

Madamu Jeannette Kagame na Madamu Agata Kornhauser-Duda wa Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, basuye irerero ry’abana bato ryo muri Village Urugwiro rya ‘Eza Early Childhood Development Center’, bakirwa n’abana baharererwa n’urugwiro rwinshi, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Madamu Jeannette Kagame ku rubuga rwa X.

Madamu Jeannette Kagame na Agata Duda basuye ECD yo muri Village Urugwiro
Madamu Jeannette Kagame na Agata Duda basuye ECD yo muri Village Urugwiro

Aho mu irerero rya EZA ECD, abo bayobozi bagize umwanya wo kwerekwa uko abana barerwa, uko umunsi wabo uba uteye, bagira n’umwanya wo kuganira no gukina n’abo bana.

EZA ECD ni rimwe mu marerero yashyizweho mu rwego rwo gufasha ababyeyi kubona aho abana babo bitabwaho neza mu gihe bo bari mu kazi, bikabafasha gutanga umusaruro mwiza mu kazi bakora, ariko bigafasha n’abana gukura neza.

Irerero EZA ECD ryashyizweho ku bufatanye bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) mu 2021 na Imbuto Foundation ndetse na Unity Club, rikaba rifasha ababyeyi bakora muri ibyo bigo bafite abana batoya.

Madamu Duda ari mu Rwanda mu ruzinduko ari kumwe n’umugabo we, Andrzej Duda, rugamije kongera umubano hagari y’u Rwanda na Pologne.

Uruzinduko rwabo rw’iminsi itatu mu Rwanda rwatangiye ejo ku wa Kabiri tariki 6 Gashyantare 2024, aho baje baturutse muri Kenya, rukaba ruzasoza ku wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, bakazihita barukomereza muri Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amahoro ndi muhanga mumurenge wa kibangu mukagari ka jurwe Ni mumudugudu wa kimisange muzatubarize impanvu mukagari kacu bataduha umuriro Kandi turi hagati mutundi tugari ho ukaba uhari ikindi mwatuvuganira bakadukorera umuhanda rugendabari nyabinoni bagakora nikiraro cyaburuge kuko cyarangiritse cyane bishoboka rwose muzaba mukoze thank you 🙏🙏

Hagenimana samu yanditse ku itariki ya: 9-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka