Leta yakajije ingamba kugirango Abanyarwanda bageze kuri 62% by’ingengo y’imari ya miliyari 1,753

Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 13/6/2014, ko mu ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2014-2015 ingana na miliyari 1,753 z’amafaranga y’u Rwanda, Abanyarwanda basabwa uruhare rurenga miliyari 1,085 ahwanye na 62%.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yavuze ko Leta igiye gukaza ingamba zo gusoresha, aho umubare w’abasora ugomba kwiyongera kandi abacuruzi bagasabwa gukoresha imashini zitanga inyemezabuguzi (EBM), kugira ngo ayo mafaranga abashe kuboneka.

Amb. Gatete yagize ati: “Tugomba gukora ibishoboka kugirango tugire abantu benshi batanga imisoro; abishyura imisoro yose ni mbarwa; ntitugomba kuzamurira imisoro buri gihe kuri bake basanzwe basora; nk’urugero mwese mushobora kuba mufite amazu mukodesha, ariko se abantu muri mwe mwishyura umusoro ku bukode ni bangahe?”

Ministiri w'imari n'igenamigambi, Claver Gatete, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Ministiri w’imari n’igenamigambi, Claver Gatete, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Leta iteganya ko abaterankunga bazatanga impano (ya 31%) n’inguzanyo bingana na 38%; ariko ngo ntibyakwizerwa ko bazayatanga yose. Na none Ministiri Gatete agakomeza ashimangira ko abantu bakwitegura kuziba iki cyuho, haba mu gutanga imisoro ndetse no kugura impapuro z’agaciro (zitwa bonds).

Mu rwego rwo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye ikigero gito cyo kuzazamura ubukungu igereranyije n’ubunini bw’ingengo y’imari, aho ngo muri uyu mwaka wa 2014 biteganyijwe ko buzazamuka ku kigero cya 6%, muri 2015 bukazamuka ku kigero cya 6.7%, naho mu w’2016 buzamuke kuri 7%.

Igice kinini cy’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015 kingana na 52% cyahariwe guteza imbere gahunda mbaturabukungu ya EDPRS ya kabiri; harimo kuzamura ibikorwa bibyara ubukungu (25%), guteza imbere icyaro (14%), guhanga imirimo ku rubyiruko (10%) hamwe na 3% azajya mu miyoborere; ikindi gice cy’ingengo y’imari kingana na 48% kikazajya mu yindi mirimo itandukanye.

MINECOFIN n'abanyamakuru baganiriye ku ngengo y'imari y'umwaka wa 2014-2015.
MINECOFIN n’abanyamakuru baganiriye ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015.

Mu bikorwa by’ingenzi bizibandwaho muri uyu mwaka mushya w’ingengo y’imari, harimo kubaka ingomero nshya z’amashanyarazi no gusana izisanzweho, kongera umusaruro w’ubuhinzi no kuwutunganya, kongera umubare w’ibyoherezwa hanze, kwimura inganda ziri i Gikondo no guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro.

Mu gihe ibicuruzwa nk’isukari, ingano, umuceri, ibikoresho by’itumanaho, isima n’imodoka zitwara abagenzi benshi byagabanyirijwe cyangwa bikurirwaho imisoro; ama inite yo guhamagara ku bafite telephone zigendanwa yo ngo yavuye ku gusoreshwa 8% bigera kuri 10%.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndabona dukataje umuco wo kwigira! ibyo nitubigeraho bizerekana ko amaherezo tuzageraho tukihaza za nkunga zamahanga zikaza arizo kunganira ariko zinahagaze ntituzigireho ikibazo, ibyo leta irimo irakora ni byiza cyane.

Sibo yanditse ku itariki ya: 14-06-2014  →  Musubize

Rwose ni byiza ko abanyarwanda bagira uruhare runini mu ngengo y’imari, ariko nyine ayo mafaranga hajye hakurikiranwa niba akoreshwa ibyo yagenewe kuko nko kuvuga ngo hazongerwa umuriro w’amashanyarazi ariko hadakosorwa n’imikorere ya EWSA itwara amashanyarazi buri kanya uko yishakiye, icyo ni ikibazo gikwiye kwitabwaho kuko abenshi kugira ngo babone agafaranga baba babikesheje gukoresha amashanyarazi !

RUBARIKA yanditse ku itariki ya: 13-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka