Leta y’u Bwongereza ngo nta ruhare yagize muri filime yakozwe na BBC

Leta y’u Bwongereza, mu ijwi rya Ambasaderi wayo mu Rwanda, William John Gelling, iravuga ko nta ruhare na ruto yagize mu kuba igitangazamakuru BBC cyarakoze kikanatangaza ikiganiro kirimo kwamaganwa hirya no hino mu Rwanda no ku isi, ko gipfobya Jenoside yakorewe abatutsi kikanasebya Ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda.

U Bwongereza bwirengagije ibyo ahubwo buvuga ko bushaka gukomeza kunoza umubano n’u Rwanda, ndetse no kuzana abashoramari bo guteza imbere ubuhinzi, ubwishingizi, ingufu n’ingendo zo mu kirere; nk’uko ngo yari indi ngingo y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi na Ambasaderi William, kuri uyu wa gatatu tariki 19/11/2014.

Uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda yavuze ko nta ruhare igihugu cye cyagize muri filime Rwanda's Untold story yakozwe na BBC.
Uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda yavuze ko nta ruhare igihugu cye cyagize muri filime Rwanda’s Untold story yakozwe na BBC.

Ambasaderi William yagize ati ”Ndabyumva icyo kiganiro hari abanyarwanda cyababaje cyane, ariko Leta y’u Bwongereza ntacyo yakora kuri BBC kandi nta n’uruhare yagize mu byo yakoze; ikindi naganiriyeho na Minisitiri w’Intebe ni uburyo u Bwongereza bwakomeza gufasha mu iterambere ry’ubuhinzi n’uburezi, kandi nishimiye ko u Rwanda rwatangiye kohereza iwacu ibikomoka ku buhinzi bw’imboga n’imbuto”.

Ambasaderi w’u Bwongereza yavuze ko mu byumweru bike biri imbere hari abashoramari bo muri icyo gihugu bazaza kureba ibyo bashoramo imari; ariko akaba yanasabye ko Urwego ngenzuramikorere (RURA) n’urw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), bakora ibishoboka byose kugira ngo ishami rya BBC ry’Ikinyarwanda ryongere rikorere mu Rwanda.

Minisitiri w'intebe na ambasaderi w'u Bwongereza baganiriye ku kunoza umubano.
Minisitiri w’intebe na ambasaderi w’u Bwongereza baganiriye ku kunoza umubano.

Minisitiri ushinzwe imirimo y’Abaministiri, Stella Ford Mugabo, yashimangiye ko u Bwongereza bwifuza gukomeza gutanga inkunga ku Rwanda; ariko ko hari n’abashoramari bazaza kureba uko bateza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa hanze, kuzana ikigo kigurisha indege kikanazikanika, gutangiza ikigo kinini gitanga ubwishingizi no kubyaza amashanyarazi gazi metane yo mu Kivu.

Ambasaderi William John Gelling yatangiye imirimo mu ntangiriro z’uyu mwaka, akaba ari bwo bwa mbere abonanye na Minisitiri w’Intebe mushya, Anastase Murekezi.

Amb William avuga ko hari abashoramari b'abongereza bagiye kuza mu Rwanda.
Amb William avuga ko hari abashoramari b’abongereza bagiye kuza mu Rwanda.
Minisitiri Mugabo yashimangiye ko u Bwongereza bwifuza gukomeza gutanga inkunga ku Rwanda.
Minisitiri Mugabo yashimangiye ko u Bwongereza bwifuza gukomeza gutanga inkunga ku Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ahaaa ibindi yavuga n’ibihe se!

kamikazi yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Ariko kuki yirengagiza agashinyaguro ka BBC ku banyarwanda? arasaba ko ifungurwa mu ruhe rwego yaretse ko hashyizweho commission nayo yigenga izafata umwanzuro?

sebahire yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Niba nta burenganzira leta ya UK ifite kuri BBC iza gusaba gufungurwa mu ruhe rwego?

rurangirwa yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

niba ntacyo bayikoraho rero twe turagifite , twahagaritse ibiganiro byayo ku buryo bw’agateganyo kandi itsinda twashyizeho nirimara gucukumbura rikabona byaba byiza tuyifunze burundu ntacyo byadutwara twayifunga

imbeba yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

babanze basabe imbabazi ku bw’iriya filimi y’urukozasoni ipfobya genocide yakorewe abatutsi mbere yo kuzana abo bashoramari.

alias yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka