Kwiyongera kwa Malariya byatewe n’uburangare bw’abaturage n’abayobozi- Minisitiri Murekezi

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, aravuga ko ubwiyongere bw’indwara ya Malariya bwatewe n’uburangare bw’abayobozi n’abaturage bagabanyije umurengo mu kuyirwanya.

Yabivuze kuri uyu wa 30 Mutarama 2016 mu muganda usoza ukwezi yakoranye n’abaturage bo mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama ho mu Karere ka Bugesera.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi atema ibihuru.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi atema ibihuru.

Uyu muganda ukaba wabaye n’umwanya wo gutangiza ubukangurambaga ku isuku no kurwanya Malariya, buzamara umwaka.

Minisitiri Anastase Murekezi yagarutse ku burangare bw’abaturage aho bagabanyije umurego mu kwirinda Malariya, bataryama mu nzitiramibu kandi ntibivurize ku gihe ndetse hakana n’abagira isuku nke ariko anavuga ko na bamwe mu bayobozi babigizemo uruhare.

Yagize ati “Ndanatunga agatoki inzego z’ubuyobozi zatumije inzitiramibu zidafite ubushobozi bwo guhangana n’imibu itera malariya, ibi bikaba byaratumye u Rwanda ruza mu bihugu bifite malariya nyinshi dore ko mu myaka ibiri yonyine umubare w’abarwaye wikubye inshuro enye, kuri ubu hakaba habarurwa abantu miliyoni ebyiri bayirwaye”.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi n'abo bari kumwe mu muganda banakoze uturima tw'igikoni ngo barwanye imirire mibi.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi n’abo bari kumwe mu muganda banakoze uturima tw’igikoni ngo barwanye imirire mibi.

Minisitiri Murekezi kandi yasabye buri muturage ko mu gihe yiyumviseho ibimenyetso bya Malariya, agomba kwihutira kujya kwa muganga.

Yabijeje ko Leta y’u Rwanda igiye gukora ibishoboka byose, amavuriro n’amafarumasi yose akajya ahorana imiti ya Malariya ifite ubushobozi bwo kuvura iyi ndwara neza.

Akarere ka Bugesera kaza mu turere icumi twa mbere twibasiwe n’indwara ya Malariya mu Rwanda, by’umwihariko Intara y’Iburasirazuba ikaba ari yo iza imbere mu kugira iyo ndwara.

Iyi ni yo mpamvu gahunda y’ubukangurambaga ku isuku no kurwanya malariya ari ho yatangirijwe.

Abaturage bo ariko bavuga ko ntacyo baba batakoze ngo birinde. Nkwibonere Petronile wo mu Mukagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, ati “ Yewe ntabyo tudakora kuko dutema ibihuru, turara mu nzitiramibu ariko ntituzi impamvu irimo kwiyongera”.

Banasuye umukecuru wo mu Mudugudu witiriwe Mendela muri ako gace bakoreragamo umuganda.
Banasuye umukecuru wo mu Mudugudu witiriwe Mendela muri ako gace bakoreragamo umuganda.

Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko bitarenze Nyakanga 2016, izaba yamaze kuzana inzitiramibu zifite ubushobozi bwo guhangana n’imibu itera malariya, kandi ko bitarenze Mata 2015 uturere icumi twa mbere twibasiwe na Malariya tuzaba twamaze guterwamo imiti iyirwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bona kuriya yambaye nundiwese wamubonayakwemerako
avuyemuuganda urekebamwebambara nkabarimurisiporo cg
mukabari.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka