Kwita ku mutekano w’abagenzi byahesheje bamwe ibihembo
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura imirimo ifitiye igihugu Akamaro cyahembye ibigo bitwara abagenzi byitwaye neza mu gucunga umutekano w’abagenzi.
RURA yashyize imbere umutekano w’abagenzi kandi igakangurira abatwara ibinyabiziga kuwitaho, nk’uko umuyobozi wayo Patrick Nyirishema yabitangaje mu muhango wo gushyikiriza ibihembo abitwaye neza kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nzeli 2015.
Yagize ati “Akanama katoranyije abo turi buhembe, kashingiye cyane ku mutekano abagenzi bahabwa mu mamodoka y’ibi bigo, kareba uburyo bakirwa ndetse n’uburyo bitabwaho aribyo bakunze kwita customer care, ariko kanareba no ku buryo ibi bigo biyobowe kuko imiyoborere myiza y’ibigo, ariyo itera imikorere myiza yabyo.”
Yanatangaje kandi ko, hejuru y’umutekano uhagije abagenzi bahabwa, no kubakira bakanabafata neza nabyo, biri mu byagendeweho, kugira ngo bimwe mu bigo bitwara abantu mu buryo bwa rusange, bihabwe ibihembo by’imiyitwarire myiza.
Mu byiciro byagombaga kuhembwa harimo abakorera mu Mujyi wa Kigali, abakorera mu ntara, ndetse na za taxi voitures muri rusange.
Ibigo byahize ibindi muri rusange muri bya byiciro bitatu, mu bakorera mu ntara , ikigo Omega Car nicyo cyabaye iyambere n’amanota 91,3%.
Mu mujyi wa Kigali icyaje ku mwanya wa mbere n’amanota 74,5% ni koperative yitwa City Center Transport Cooperative ikorera i Nyamirambo ikaba ibarizwa muri RFTC.
Umwanya wa mbere muri za tax voitures wegukanywe na koperative yitwa COTAVONYA ikorera muri gare ya Nyabugogo. N’amanota 94,45%.
Uretse ibi bikombe bahawe aba bahize abandi muri rusange ngo bazamara umwaka wose bari ku rubuga rwa internet rwa RURA, nk’abantu b’indashyikirwa muri bwikorezi.
Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni yashimiye abagize uruhare muri iki gikorwa by’umwihariko RURA ndetse n’abatsinze.
Ministiri Musoni washimye uyu muco mwiza wo guhiganwa ndetse n’ikoranabuhanga ryaje muri transport, yongeye no gusaba abari mu mwuga wa transport gutega amatwi abo batwara.
Rutindukanamurego Roger Marc
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
munduhe urutonde rwuko zikurikirana mu myanya turebe.
ariko turasaba RURA ko yavugurura agence zikorera iburasirazuba kuko imikorere yabo ari mibi cyane.
bazita expres atarizo .
niba ufashe stella ugiye ikibungo bashiramo nabajya I Rwamagana kayonza ndetse ntibatinya no gushiramo UWA rusumo.kandi bafite izindi
zikorera Rwamagana na kayonza. bakagenda bahagarara bakuramo abagenzi bogeramo abandi , mbese buri gare yose bayinyuramo. ubona bikabije pe .
RURA izavugurure imikorere yabo bazakureho nibintu byo kwishyura umushoferi amafranga kuko biri mubituma batwara abagenzi nabi kubera kugenda bayabara cg bavugira kuri tel bashaka abangenzi imbere aho bataragera.
siko bimeze , ndabeshya
ibigo bitwara abagenzi bikora neza bijye bishimirwa cyane maze n’abandi bakosore ibikorwa byabo
ibigo bitwara abagenzi bikora neza bijye bishimirwa cyane maze n’abandi bakosore ibikorwa byabo
Ahubwo rura ijye inahemba abashoferi batwaye neza mu rwego rwo kubashimira kugirango nabandi babonereho kugirango bubahirize amategeko mu rwego rwo gukumira impanuka
Abajya mu ntara volcano bayiriye niyo yagombaga kuba iyambere. idutwara neza kabisa
Bazashyire udusanduku twibitekerezo mu mamodoka urebe ibitekerezo abagenzi batanga!ntanumwe uzishimira custom cure, ibijyanye numutekano wo ntawo usanga uburyo abatwara ibinyabiziga bitwara abagenzi muburyo bwa taxi usanga bagenda nabi mu muhanda bikaba byanatera impanuka. njye ndatwara ariko ama taxi agenda nabi mu muhanda cyane
Nta custom cure mbonye aho mu mamodoka yo mu rwanda
Col Dodo Twahirwa aragikwiye pe! Nibiwe i Buganda , njya kuri TRINITY mpasanga Dodo arancyura mu Rda , ntamafaranga anyatse. n’ umugabo cyane.