Kwirwanaho byatumye i Bitare bamwe barokoka Jenoside

Abarokotse Jenoside bo mu Kagari ka Bitare, Umurenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru bahuje amateka n’abanya Bisesero bose bagerageje kwirwanaho hagira abarokoka.

Amateka ya Bisesero mu Karere ka Karongi agaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abatutsi bari bahatuye bagerageje kwirwanaho bituma hagira bamwe muri bo barokoka.

Abanya Bitare basura urwibutso rwa Bisesero
Abanya Bitare basura urwibutso rwa Bisesero

Aya mateka ahura n’ayo mu Kagari ka Bitare ho mu Karere ka Nyaruguru, aho abaturage baho na bo bagerageje kwirwanaho ndetse bakanarwana ku bandi batutsi bari baje babahungiraho bakarokoramo bamwe bakanahungana.

Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Bitare, abahatuye basuye urwibutso rwa Bisesero kuri uyu wa 04 Werurwe, kugira ngo babashe kugira ibyo bahigira babihuze n’amateka yabo.

Bifuza ko i Bitare hazubakwa urwibutso nk'urwa Bisesero
Bifuza ko i Bitare hazubakwa urwibutso nk’urwa Bisesero

Umusaza Charles Ruzezwa wo mu Murenge wa Ngera, avuga ko kuva kera Abatutsi bari batuye aha i Bitare bagiraga ishyaka ryo gutabarana, ku buryo ngo ubwicanyi bwagiye bukorwa hirya no hino mu gihugu ho butahageraga.

Ati ”Muri 1960 nahungiye aha i Bitare ndi umwana. Ubwicanyi bwarimo bukorwa hirya no hino ariko aha iwacu ntabwahageze, kuko abari bakuru bacu bari bafite ishyaka ryo kwirwanaho bikanatuma abicanyi bahatinya”.

Ruzezwa ahamya ko ubutwari bw'abanya Bitare ari ubwa kera
Ruzezwa ahamya ko ubutwari bw’abanya Bitare ari ubwa kera

Uyu musaza kandi avuga ko no muri Jenoside yo mu 1994 ariko byagenze, abari batuye i Bitare bakirwanaho, ndetse ngo bakanatabara abandi bicwaga bari baturutse hirya no hino mu mu bice bikikije ako gace.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, avuga ko uku gusura urwibutso rwa Bisesero bigamije kwigira ku mateka yaho, kugira ngo abanya Bitare na bo bagire imyumvire ku butwari bw’ahandi.

Mayor Habitegeko ubwo yashyiraga ibuye ry'ifatizo ahubatswe ikimenyetso cy'ubutwari bw'abanya Bitare
Mayor Habitegeko ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahubatswe ikimenyetso cy’ubutwari bw’abanya Bitare

Ikindi kandi ngo ni mu rwego rwo gushyira ibimenyetso bifatika, ndetse n’amateka yanditse kuri jenoside hagamijwe kuyikumira.

Hafi y’umugezi w’Agatobwe aho bivugwa ko habereye imirwano ikomeye yahuzaga abanya Bitare n’abicanyi, hakanarokokera abenshi mu bicwaga, ubu hamaze gushyirwa ikimenyetso cy’ubutwari bw’abanya Bitare, bikaba biteganywa ko ubushobozi nibuboneka hazanubakwa urwibutso nk’urwubatswe mu Bisesero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tuzacyusa. Uru rugendo twakoze twarwigiyemo byinshi byatwubakiye Amateka y’ejo Hazaza.

shingiro yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka