Kwigishanya ngo bibakura mu buraya

Urubyiruko rukora uburaya muri Rusororo na Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ruremeza ko kwigishanya ubwabo bibakura kuri uwo mwuga.

Bamwe mu bo umuryango wa Handicap International washyize hamwe kugira ngo ujye ubahugura, bemeza ko bazahindura amatsinda bayoboye y’abakora uburaya n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Abayobozi b'amatsinda y'abakora uburaya muri Gasabo hamwe na bagenzi babo bashinzwe kubaha urugero rwiza, barimo guhugurwa na Handicap.
Abayobozi b’amatsinda y’abakora uburaya muri Gasabo hamwe na bagenzi babo bashinzwe kubaha urugero rwiza, barimo guhugurwa na Handicap.

Uyu muryango urimo guhugura urubyiruko ruri mu buraya n’urukoresha ibiyobyabwenge, k’uburyo rushobora kwirinda ihohoterwa, icuruzwa ry’abantu, ubuzima bw’imyororokere n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Muri bo hari abemera ko bagikora uburaya, ariko ngo barimo kwihatira kubireka no kubitoza bagenzi babo mu matsinda, nk’uko uwitwa Eugenie uyobora itsinda ry’abafite ibibazo mu ngo bishobora kubateza kujya mu buraya, yabitangaje.

Yagize ati “Maze amezi hafi atandatu nta mugabo turyamana, ubu ndagenda ngerageza kwiyakira no kwishakira ibiraka nk’ubuyede no gutekera abakire.”

Yavuze ko uwamaze kwishora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge, ngo aba ayoborwa n’ingeso za kamere adashobora kureka atabishobojwe no kwakira agakiza, ari ko Yesu.

Abayobozi b'amatsinda y'abakora uburaya muri Gasabo, barimo guhugurwa na Handicap.
Abayobozi b’amatsinda y’abakora uburaya muri Gasabo, barimo guhugurwa na Handicap.

Ati “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga [nk’uko byanditswe muri Bibiliya Yera: Abafilipi 4:13]”.

Komezusenge Octave w’imyaka 21, avuga ko nta mukobwa yigeze asambana nawe kugeza ubu bitewe n’impanuro ahabwa n’ababyeyi be. Avuga ko yiyemeje kubera umujyanama urungano rwe, kugira ngo abatarishora mu ngeso mbi bazakomeze gukumira, abazirimo nabo babashe kubireka.

Umuryango wa Handicap International uvuga ko umaze guhuriza hamwe amatsinda 14, agizwe n’abantu bakabakaba muri 800 barimo abakora uburaya n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Musonera Marie-Louise ukora mu mushinga wa Handicap wo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge, ari ingaruka z’ibibazo bitandukanye byo mu ngo, birimo ubupfubyi, amakimbirane n’ubukene.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka