Kwamburwa na koperative byabashyize mu ruhuri rw’ibibazo

Abacunda bagemura amata kuri koperative z’aborozi mu Karere ka Kayonza ngo bari mu ruhuri rw’ibibazo nyuma yo kwamburwa n’izo koperative.

Koperative zambuye abo bacunda ni izo mu mirenge ya Gahini na Murundi, zikaba zibafitiye amafaranga y’ibirarane agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi 348 y’amata bagemuriye izo koperative kuva mu Ugushyingo 2014.

Abacunda bagemuriye amata koperative zirabambura none ngo bari mu ruhuri rw'ibibazo.
Abacunda bagemuriye amata koperative zirabambura none ngo bari mu ruhuri rw’ibibazo.

Abo bacunda bakusanya amata mu borozi bakayagemura kuri koperative, bakaba bari bafitanye amasezerano na koperative ko bagomba kuzigemurira amata bakazishyurwa ku kwezi, bitewe n’uko koperative na zo zayahaga ba rwiyemezamirimo bayagemura ku ruganda rw’Inyange bamara kwishyura koperative na zo zikishyura abacunda.

Gusa abo ba rwiyemezamirimo ngo bambuye koperative bituma zibura amafaranga yo kwishyura abacunda, bakavuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye mu miryango ya bo.

Umwe muri bo ati “Bamwe muri twe twateje imitungo yacu kugira ngo twishyure abaturage twagiye dufatira amata kuko moto zacu n’ibikoresho twakoreshaga bari barabifatiriye, tubonye bagiye kutujyana mu nkiko tugurisha imitungo yacu turishyura.”

Abo bacunda ntibakozwa iby’abo ba rwiyemezamirimo bambuye koperative kuko ngo “atari bo bagiranye amasezerano na bo – bayafitanye na koperative.”

Undi mucunda agira ati “Koperative nitwishyure kuko ari yo twahaye amata, ibyo batubwira bya rwiyemezamirimo ntabwo tumuzi kuko amata twayahaye koperative kandi koperative irahari. Nibatwishyure kuko natwe twafashe imitungo yacu tukishyura, Leta niturenganure.”

Bandikiye inzego zitandukanye zirimo n'intara basaba kurenganurwa ariko nta gisubizo gifatika barabona.
Bandikiye inzego zitandukanye zirimo n’intara basaba kurenganurwa ariko nta gisubizo gifatika barabona.

Abo bacunda bandikiye inzego z’ubuyobozi kuva ku murenge kugera ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba basaba kurenganurwa.

Tariki 20/08/2015, inama y’umutekano idasanzwe y’Intara y’Iburasirazuba yize ku kibazo cy’abo bacunda hafatwa umwanzuro ko ba rwiyemezamirimo bambuye koperative bagomba gushakishwa bakishyura, hanyuma abo bacunda na bo bakishyurwa bitarenze tariki 15 Nzeli 2015.

Kugeza ubu ariko ntibarishyurwa, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, akavuga ko bahuje impande zose bamwe muri ba rwiyemezamirimo batanga amatariki bazishyuriraho abandi banga kwishyura ku buryo nibikomeza gutyo ngo bizakemurwa n’inkiko.

Koperative zambuye abacunda kugeza ubu zigaragaza ko nta bushobozi zifite bwo kwishyura abacunda mu gihe ba rwiyemezamirimo zahaye amata baba batazishyuye.

Perezida wa koperative MUFCOS yo mu Murenge wa Murundi, Musafiri Raphael, ati “Abo bacunda ni na bo bene koperative. Rwiyemezamirimo ajya kuza n’abacunda bari bahari dukorana amasezerano. Dufatanyije urugamba nitugira amahirwe tuzayabona [amafaranga] ariko nta handi koperative ifite izakura amafaranga.”

Bandikiye inzego zitandukanye zirimo n'intara basaba kurenganurwa ariko nta gisubizo gifatika barabona.
Bandikiye inzego zitandukanye zirimo n’intara basaba kurenganurwa ariko nta gisubizo gifatika barabona.

Nubwo nta cyizere gifatika cyo kwishyurwa, abo bacunda bahabwa, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko bakwiye kwihangana kandi ntibumve ko koperative zabo zabahemukiye kuko kutishyurwa byaturutse kuri abo ba rwiyemezamirimo bambuye koperative.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka