Kwambika abagororwa ibikomo bituma bafungirwa hanze ya gereza biracyagoranye - RIB

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Rtd Ruhunga Jeannot, avuga ko umushinga w’ibikomo by’ikoranabuhanga byambikwa abagororwa bikabafasha gufungirwa hanze ya gereza, utarashoboka bitewe n’uko ngo uhenze.

Igikomo cyo ku kaguru
Igikomo cyo ku kaguru

Ibikomo cyangwa ibisaha(bracelet) byambikwa abagororwa, bikoresha ikoranabuhanga rya GPS rigenzurwa n’icyogajuru (satellite), ku buryo aho umuntu aba ari hose mudasobwa z’urwego rushinzwe kumukurikirana ziba zimureba.

Umugororwa wambaye igikomo (ku kuboko cyangwa ku kuguru), iyo arenze imbago yashyiriweho z’ahantu atagomba kurenga, cya gikomo kirasakuza ndetse n’inzego ziba zimugenzura zibihita zibimenya, agafatwa agafungwa atararenga umutaru.

Col Rtd Ruhunga avuga ko umushinga w’ibikomo wamaze kwigwa ndetse n’amategeko yagiyeho, ariko ikitaratungana akaba ari ugushyira mu bikorwa iyo gahunda, kuko ngo ari ibintu bihenze bitewe n’uko kucyambara bisaba kwishyura.

Col Rtd Ruhunga avuga ko ibikomo bishobora kutagurwa cyane n’abari mu magororero(gereza), kuko ngo kubikoresha bihenze cyane.

Agira ati "Leta ntabwo yabona ingengo y’imari yo kugiha abantu ku busa, twarabyize tubona ari ibintu bigoye, ariko turacyareba uburyo byakorwa bigatanga umusaruro, ariko bitavunnye Leta cyane."

Igiciro cy’igikomo cyambikwa umugororwa nk’uko bigaragazwa n’urubuga rw’ubucuruzi rw’ikigo mpuzamahanga cy’Abashinwa, Ali Baba, giterwa n’ubwoko bw’igikomo nk’uko telefone na zo zirutanwa mu biciro.

Nk’igikomo cyitwa ’4G Remote monitoring bracelet offender gps’, kigurwa Amadolari ya Amerika arenze 170, akaba avunjwe mu Manyarwanda hafi ibihumbi 220, n’ubwo hari n’ibikomo bishobora kugurwa amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi 300.

Ni mu gihe igikomo kigurwa make ari Amadolari 78, akaba ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 100Frw, ariko bikanasaba ko umuntu yishyura amafaranga ya Internet ituma ikoranabuhanga rimubona aho aherereye hose buri kanya.

Leta y’u Rwanda yifuje gushyira mu bikorwa uyu mushinga, kuko ngo wayifasha kugabanya ubucucike n’umubyigano w’abagororwa mu magereza, kugeza ubu ngo buzuye ku rugero rwa 140%.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), ruvuga ko abari bafungiwe mu magororero 13 ari mu Rwanda kugeza mu mwaka ushize wa 2023, banganaga na 89,034, bakaba bariyongereye cyane ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022, kuko ngo bageraga ku bihumbi 85.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari abantu benshi bafunze bakwemera kwiyishyurira ibi bikomo aho kwicara muri Gereza. Niba umuntu atanga ingwate ya 39M ngo aburane ari hanze yakwanga ibihimbi 300 by’isaha agenda ku kuboko!

Alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka