Kwaka ruswa byangisha abaturage Leta - TI Rwanda

Umuyobozi wa Transparancy International Rwanda (TI), Ingabire Marie Immaculée, avuga ko abaka ruswa akenshi baba bahagarariye Leta, bigatuma bayangisha abaturage.

Ingabire Marie Immaculee avuga ko ruswa ishobora kwangisha abaturage Leta.
Ingabire Marie Immaculee avuga ko ruswa ishobora kwangisha abaturage Leta.

Yatangaje ibi mu biganiro byo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane mu rwego rw’Akarere ka Gasabo, byabaye kuri uyu wa 1 Kamena 2016, bikaba byitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze, iz’umutekano, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abikora.

Ingabire avuga ko inzego z’ibanze ari zo zitanga servisi ku bantu benshi zikanavugwamo ruswa nyinshi ku buryo byatuma abaturage banga Leta.

Yifashisha ingero mu kubisobanura, yagize ati “Niba umuntu yemerewe inka ukayimwima, ushaka icyemezo runaka ukakimwima kuko ntacyo aguhaye, cyangwa ugaha umuntu icyemezo cyo kubaka uzi ko aho agiye kubaka hatemewe kubera ko aguhaye ruswa nyuma bakaza bakayisenya, aho batakwanga Leta ni he?”

Avuga ko abashinzwe iyi mirimo baba bahagarariye Leta ari yo mpamvu abaturage bashobora guhita bayizinukwa, cyane ko ibyo bimwe baba babifitiye uburenganzira kandi bigahabwa abandi bameze nka bo.

Uteyumurame Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masoro mu Murenge wa Ndera, avuga ko ruswa igihari mu nzego z’ibanze, akanagira inama bagenzi be kuyireka.

Ibi biganiro byitabiriwe n'inzego zitandukanye.
Ibi biganiro byitabiriwe n’inzego zitandukanye.

Ati “Nk’abayobozi, dukwiye gucika ku muco wo kwaka ruswa abaturage kuri servisi bemerewe n’amategeko kuko biba ari ukubahemukira kandi n’umuyobozi uyakira akenshi itamugwa amahoro kuko ari ukumunga igihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, avuga ko kurwanya ruswa n’akarengane bigomba guhoraho.

Ati “Kurwanya ingeso mbi nka ruswa n’akarengane ni uguhozaho. Nubwo itagaragara cyane mu karere kacu, ntitugomba kwirara kuko iyo ujenjetse gato, ihita izamuka, ari yo mpamvu tugomba guhozaho kugira ngo n’udusigisigi twayo turanduke burundu.”

Rwamurangwa avuga ko muri iki cyumweru, bazaboneraho gukangurira abaturage kumenya amategeko atuma babona servisi basaba, kwibutsa abatanga servisi kuzinoza kandi zikihuta kuko ari bumwe mu buryo bwo gukumira ruswa.

Umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na ruswa (TI) mu Rwanda wakira ibirego birebana na ruswa nibura 7000 buri mwaka, akenshi ngo bikagaragarira mu mafaranga, ruswa ishingiye ku gitsina n’icyenewabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka