Kuyobora ni ibya buri wese – Minisitiri w’Urubyiruko

Ubwo yari mu karere ka Karongi kuri uyu wa 22/01/2013, mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza n’Itorero ryo ku Rugerero, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuahanga, Nsengimana Jean Philbert, yatangaje ko kuyobora ari ibya buri wese kubera ko Abanyarwanda bose batahiriza umugozi umwe.

Gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza ku rwego rw’akarere ka Karongi byabereye mu mirenge yose, ariko ibirori nyamukuru byabereye murenge wa Bwishyura, ahatangijwe ibindi bikorwa bitatu harimo Itorero ryo ku Rugerero, kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ikigega gifasha uturere mu iterambere (CDF ya kera) kimaze kivutse, ndetse no gutangiza ibikorwa byo kurwanya ubwandu bushya bwa virus itera SIDA mu Muryango Nyarwanda.

Ministre w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga wari umushyitsi mukuru yabwiye abanya Karongi ko kuyobora ari ibya buri wese, cyane ko Abanyarwanda bafite intego imwe yo kwikura mu bukene bakagera ku iterambere rirambye; nk’uko leta y’u Rwanda yabyiyemeje muri viziyo 2020.

Ni byo Ministre w’Urubyiruko asobabura agira ati:: ubundi umuntu uyuborwa ni Umunyarwanda wese, kuko nta muntu utagira umuyobora. Kandi burya urebye neza umuntu wese aba ayobora. Uhereye mu rugo rw’umugabo n’umugore aho mwembi mufatanya kuyobora urugo rwanyu kuko n’uburinganire tubwemera. Ukazamuka ukagera ku mudugudu, akagali, umurenge no ku karere. Mu by’ukuri buri muntu afite inshingano zo kuyobora”.

Ministre Nsengimana yakomeje avuga ko n’abayobozi babitorewe n’ubwo bagira abo bayobora, burya nabo bafite ababayobora. Yatanze urugero rw’umuntu ugeze mu mayira abili akayoboza maze uwo ayoboje agasanga bose bajya mu kerekezo kimwe. Ministre w’Urubyiruko akaba abigereranya n’inzira Abanyarwanda barimo igana ku miyoborere myiza n’iterambere.

Ministre Nsengimana yabwiye abanya Karongi ko nubwo atari we ushinzwe ako karere yifuje kuba ari we uza kubera urukumbuzi yari abafitiye cyane ko ari naho avuka.
Ministre Nsengimana yabwiye abanya Karongi ko nubwo atari we ushinzwe ako karere yifuje kuba ari we uza kubera urukumbuzi yari abafitiye cyane ko ari naho avuka.

Kuri gahunda y’umunsi hariho no gutangiza Itorero ryo ku Rugerero ry’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye. Abo mu murenge wa Bwishyura bavuze imigabo n’imigambi bafitiye igihugu bagira bati:

“Twebwe Intore z’imparirwamihigo za Bwishyura duhagaze twemye tubasezeranya ko imirimo ifitiye igihugu akamaro tuzayikora uko twabitojwe”.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yavuze ko gahunda y’ibikorwa by’Itorero ryo ku Rugerero akarere kamaze kuyitunganya, ndetse n’intore zaramanutse zihurira ku mirenge zirongera ziraganira kugira ngo zinoze gahunda neza ziyihuza n’ubuzima bwa buri murenge.

Intore zo ku Rugerero zizamara amezi atatu zikora imirimo ifitiye igihugu akamaro, zikazajya zikora igice cy’umunsi iminsi itanu mu cyumweru.

Mbere yo gutangiza biriya bikorwa bine by’uruhurirane mu karere ka Karongi, Ministre w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yabanje gusura isoko rya kijyambere ryo mu murenge wa Bwishyura, yerekwa aho imirimo yo kuryagura igeze.

Iryo soko nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa Niyonsaba Cyriaque, rifite uruhare runini mu misoro yinjizwa mu murenge dore ko igeze ku mafaranga miliyoni 75.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka