Kutamenya uburenganzira bwa muntu ngo bishobora kuba intandaro yo kubuhungabanya

Kuri uyu wa kane tariki ya 07/11/2013, mu karere ka Nyamagabe hatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yageneye abagize komite z’ibigo nderabuzima mu turere twa Huye na Nyaruguru, aho bazaba bahugurwa ku burenganzira bwa muntu muri rusange, ndetse n’uburenganzira bw’ibyiciro byihariye.

Karangwa Frédéric, umukozi wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ushinzwe kurinda no kurengera uburenganzira bwa Muntu, avuga ko kuba barahisemo guhugura izi komite atari uko hagaragara guhungabanya uburenganzira bwa muntu bidasanzwe, ahubwo ngo ni mu buryo bwo kubakangurira kugendera ku mahame y’uburenganzira bwa muntu mu kazi kabo nk’abantu bafata ibyemezo mu bigo nderabuzima.

Karangwa Frédéric, umukozi wa komisiyo y'uburenganzira bwa muntu.
Karangwa Frédéric, umukozi wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu.

Ati “Nta kibazo gihari by’umwihariko ariko birashoboka. Kuba tubahugura ni ukugira ngo tubakangurire kuba bamenya uburenganzira bw’abantu, ku buryo mu mirimo yabo ya buri munsi bakubahiriza ayo mahame. Iyo bamenye uburenganzira bw’abantu bituma n’ababagana boroherwa kandi bakabakira neza”.

Rutaganira Bérnard, umwe mu bari guhabwa aya mahugurwa avuga ko ubumenyi ku burenganzira bwa muntu bukiri hasi haba mu basaba serivisi ndetse n’abazitanga akaba adashidikanya ko rimwe na rimwe hari aho buhungabana, ariko ngo nyuma yo guhugurwa asanga bizakemura iki kibazo.

Bamwe mu bagana serivisi z’ubuvuzi ku bigo nderabuzima bavuga ko hari igihe uburenganzira bwabo buhungabana, cyane iyo bibaye ngombwa ko boherezwa ku bitaro ngo bakurikiranwe mu buryo bwisumbuyeho ariko kugira ngo ibigo nderabuzima biboherezeyo bikaba ikibazo, rimwe na rimwe bakoherezwayo bamaze kuremba.

Aba ni bamwe mu bagize komite z'ibigo nderabuzima bari guhugurwa ku burenganzira bwa muntu.
Aba ni bamwe mu bagize komite z’ibigo nderabuzima bari guhugurwa ku burenganzira bwa muntu.

Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri bazahugurwa ku nshingano n’imiterere bya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, amahame remezo y’uburenganzira bwa muntu, uburenganzira mu by’imbonezamubano na politiki, uburenganzira mu bukungu, imibereho myiza n’umuco, uburenganzira ku buzima, uburenganzira bw’umwana n’ubw’umugore, uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, ihanwa ry’icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri, ndetse n’uburyo bwo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ayo mahugurwa aba akenewe mu mpande zose ndetse nibiba byiza azakwirakwizwe mu gihugu hose..abantu bamenye uburenganzira bwabo ntihazagire uzabigira urwitwazo ko atamenye..

ngarambe yanditse ku itariki ya: 7-11-2013  →  Musubize

Ni byiza ko habaho ubumenyi ku burenganzira bwa muntu n’amahugurwa ahagije kugirango bamwe batazajya babwangiza bitwaje ko ntacyo babiziho..

Darius yanditse ku itariki ya: 7-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka