Kutamenya gusoma no kwandika bibasigaza inyuma

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Burera batangaza ko kimwe mu bibazo basigaranye ari icyo kutamenya gusoma no kwandika bigatuma badatera imbere.

Mujawayezu Leonie, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Burera, avuga ko abagore batazi gusoma no kwandika batajya bagana ibigo by’imari ngo bahabwe inguzanyo bakore imishinga ibateza imbere.

Abenshi mu bagore batazi gusoma no kwandika usanga batunzwe n'ubuhinzi gusa.
Abenshi mu bagore batazi gusoma no kwandika usanga batunzwe n’ubuhinzi gusa.

Akavuga ko biterwa no kuba hari ibyo basabwa n’ibyo bigo by’imari gukora, batashobora batazi gusoma no kwandika. Avuga ko kandi umugore utazi gusoma no kwandika atajya mu nzego zifata ibyemezo kuko aba yitinya.

Mu gihe nta mubare nyawo uzwi w’abagore bo mu Karere ka Burera batazi gusoma no kwandika, Mujawayezu ahamya ko bagenda bakora ibarura ryabo.

Akomeza avuga ko hari abatangiye kujya mu masomero kwiga gusoma, kwandika no kubara. Kuri ubu, abamaze kubimenya babarirwa mu 3000. Avuga ko bazakomeza kwigisha abasigaye ku buryo mu mwaka wa 2016 bazigisha abagera kuri 300.

Agira ati “Iyo turi gukora iyo mibare, harimo abarengeje imyaka ugasanga ni nk’umukecuru ntabwo akireba. Ariko abagifite imyaka mikeya tubakangurira kwitabira amasomero…tuba tugira ngo nibura iyo mbogamizi tuyikureho n’uwo mugore abashe kugira uruhare mu iterambere.”

Bahorezaho Genereuse ari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Butaro, avuga ko ababazwa no kuba agize iyo myaka yose atazi gusoma ku cyapa cyangwa mu gitabo.

Agira ati “Namenye ubwenge, menya ubwenge ndi kuragira gusa! Ubwo nzigumamo (inka) ndinda gukura ndagiye! Ntabwo nzi kugira ngo ngere mu ishuri. Narababaye! Uzi kugira ngo ugere ahantu, ubure iyo ujya, iyo ugana!”

Abenshi mu bagore bo mu Karere ka Burera batazi gusoma no kwandika ubona bari mu kigero cy’imyaka y’amavuko iri hejuru ya 40. Bahamya ko babitewe n’ababyeyi babo bababuzaga kujya kwiga bakaguma mu rugo bakabafasha imirimo.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka