Kugera kuri Perezida Kagame bitumye ahabwa ubutaka yabuze

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahagurukiye kurangiza ikibazo cy’ubutaka bwa Ngirira buherereye mu murenge wa Mudende bumaze imyaka 20 bwaratujwemo abaturage.

Ikibazo cyo gusubiza Hategekimana Michel umuzungura wa Ngirira Matayo ubutaka bwe, gikemuwe nyuma y’igihe kitari gito agisiragiraho kugera tariki ya 25 Werurwe 2016, ubwo yakigejeje kuri Perezida Kagame wari wasuye Akarere ka Rubavu, nawe asaba ko cyakemurwa vuba.

Murenzi aganira n'abaturagebatujwe mu butaka bwa Ngirira.
Murenzi aganira n’abaturagebatujwe mu butaka bwa Ngirira.

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Mara 2016, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Murenzi Janvier yahuye n’abatujwe mu butaka bwa Ngirira, avuga ko muri hegitari 50 zari iza Ngirira, umusimbura we Hategekimana Michel azasigarana Hegitare 30 naho 20 zisigaye wongeyeho 32 zari iza leta zikazaranganywa abaturage.

Imiryango 67 yatahutse 1995 ivuye mu cyahoze ari Zaire aho yari yarahungiye 1959 niyo yatujwe mu butaka bwa Ngirira babuzwa gutera amahane kubo basanze baratuye mu masambu yabo.

Hategekimana yatsindiye ubutaka bwa Ngirira mu 2.000 ariko kubera uburemere bw’ikibazo ntawashoboye kumusubiza imitungo. Yavuze ko azizera ko ubutaka yabuhawe ari uko yabushyikirijwe.

Yagize ati “Sindabihamya kuko ntarabushyikirizwa, ubuyobozi bw’akarere burimo kubibwira ariko bishobora guhinduka kuko hashize imyaka myinshi mbusiragiraho.”

Itangazo ry'akarere risaba abaturage kwitabira gutombora ubutaka.
Itangazo ry’akarere risaba abaturage kwitabira gutombora ubutaka.

Hategekimana avuga ko umwanzuro w’urukiko umuha ubutaka afitiye ibyangombwa ariko abayobozi bamusabye guhitamo gusigarana Ha 30, kwemera agahabwa ingurane y’amafaranga cyangwa iy’ubundi butaka, ahitamo gutanga Ha 30.
Umwe mu batujwe wavuganye na Kigali Today yagize ati “Abayobozi bamaze kubidusobanurira twiteguye kubuvamo, gusa ntibyari byoroshye kuko ubutaka twahawe twamaze kubwubakamo no kubutangamo iminani ku bana bacu.”

Imiryango 67 yagabanyijwe ubutaka bwa Ngirira ubu yariyongereye iba imiryango 157. Biteganyijwe ko abazongera guhabwa ubutaka ari imiryango yabuhawe 1995 nayo igaha abayikomokaho kuko ubutaka bwagabanutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se aho kugirango musenyere abantu,uwo mugabo yahawe ahandi cg agahabwa amafaranga.nizere ko leta izabishura imitungo bashyize mubutaka bahawe kugirango nabo babone uko biyensitara?

alias yanditse ku itariki ya: 21-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka