Kudahuza umwaka w’ingengo y’imari n’abafatanyabikorwa bidindiza imihigo y’akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko ukudahuza umwaka w’ingengo y’imari n’abafatanyabikorwa biri mu bidindiza imihigo.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko usanga habaho kubusana hagati y’umwaka w’ingengo y’imari hagati y’Akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye, ibi bikabangama cyane mu ishyirwa mu mu bikorwa ry’imwe mu mishinga aba bafatanyabikorwa baba biyemeje kugiramo uruhare.

Ndayisaba Francois umuyobozi w'Akarere ka Karongi
Ndayisaba Francois umuyobozi w’Akarere ka Karongi

Ndayisaba Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, avuga ko ubu bari kugerageza kwicarana n’aba bafatanyabikorwa ngo barebe uko iri busana ritagira ingaruka nini ku bikorwa biba biteganyijwe.

Ati:”Ikibazo cy’ibusana ry’umwaka wacu w’ingengo y’imari n’uw’abafatanyabikorwa kibangamira imihigo, ariko turi kwicarana nabo ngo turebe, kuko abenshi umwaka wabo utangirana n’ukwezi kwa mbere mu gihe uwacu utangira mu kwa karindwi, bityo turebe uko ibyo bemeye bajya bahita babiheraho mu ntangiriro z’umwaka wabo, ku buryo mu kwa mbere, ukwa kabiri biterenze ukwa gatatu byajya biba byakozwe.”

Ruganzu Jonas, umuyobozi w’umuryango World Vision mu karere ka Karongi, umwe mu bafatanyabikorwa ba mbere n’aka karere avuga ko iri busana ritakagombye kuba impamvu y’idindira ry’imihigo mu gihe buri mufatanyabikorwa azirikana ibyo yiyemeje.

Ati:” Nk’ubu muri World Vision, umwaka wacu utangirana n’itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi, ariko ibyo ntibivanaho ko ibyo twasinyanye n’Akarere mu muhigo wacu byagahise biherwaho, wenda usuzumye mu mezi ya mbere, usanga uruhare rw’abafatanyabikorwa ruba rukiri hasi, ariko mu gihe umwaka wabo wamaze gutangira bagomba kuzirikana ibyo biyemeje.”

Itsinda rivuye ku ntara y'iburengerazuba ryakoze isuzuma ku mihigo muri Karongi ryasanze iri ku kigero cyiza
Itsinda rivuye ku ntara y’iburengerazuba ryakoze isuzuma ku mihigo muri Karongi ryasanze iri ku kigero cyiza

Uretse iki kibazo cy’ibusana ry’umwaka w’ingengo y’imari, byagiye binagaragara ko kutubahiriza ibyo biyemeje kuri bamwe mu bafatanyabikorwa bidindiza imihigo.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi akaba avuga ko bafite icyizere ko bitazongera kubaho kuko babiganiriyeho bihagije n’abafatanyabikorwa babo.

Ernest NDAYISABA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umva Icyo Nukubeshya Utundi Turere Kuki Tudataka?Karongi Nireke Urwitwazo Ubwo Umwaka Utaha Yabonye Izaba Iyanyuma

Tuyishimire Anaclet yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka