Kudahuza amabwiriza y’ubuziranenge ngo bizitira iterambere ry’ibihugu

Abibumbiye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO) basanga kudahuza amabwiriza y’ubuziranenge bizitira iterambere rya bimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Byavugiwe mu nama mpuzamahanga ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa 21 Werurwe 2016, izamara iminsi itatu, ikaba yarateguwe na ISO ku bufatanye n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ubuziranenge (RSB).

Inama Mpuzamahanga y'Impuguke mu by'Ubuziranenge yateraniye i Kigali.
Inama Mpuzamahanga y’Impuguke mu by’Ubuziranenge yateraniye i Kigali.

Iyi nama ihuza ibihugu by’Afurika ahanini bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bakareba uburyo byahuza amabwiriza y’ubuziranenge mu rwego rwo koroshya ubuhahirane.

Dr Mark Cyubahiro Bagabe, Umuyobozi wa RSB, avuga ko guhuza aya mabwiriza bizoroshya inzira z’ubucuruzi hagati y’ibihugu.

Ati “Guhuza amabwiriza y’ubuziranenge bituma igicuruzwa runaka iyo kivuye mu gihugu kimwe kijya mu kindi kidakumirwa kuko mu gihe cy’igenzura hakoreshwa ibipimo bimwe”.

Akomeza avuga ko ikindi kigamijwe ari amahugurwa y’abakozi bashinzwe ubuzirange muri ibi bihugu byahuye.

Ati “Ibi biradufasha kugira ngo tuzamure ubushobozi bw’abakozi bashinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu bigo bakoramo kugira ngo bazashobore guhuza igenamigambi rya buri gihugu, muri ya nzira yo koroshya ubuhahirane”.

Umukozi ushinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, Murenzi Raymond, agaruka ku nzitizi ikomeye yari ihari, iri no mu byatumye iyi nama ibaho.

Yagize ati “Inzitizi zari zihari ni uko buri gihugu cyakoraga nka nyamwigendaho, kigashyiraho ingamba zacyo kandi byari bikenewe ko zihuzwa haba mu karere cyangwa muri Afurika cyane ko dufite byinshi duhuriraho”.

Yongeraho ko iyi nama ngo igiye gutuma habaho kwagura ingamba, bagatekereza ku buryo bwagutse aho kwibanda ku gihugu kimwe.

Reinhard Weissinger, impuguke n’umushakashatsi ku by’ubuziranenge, avuga ko iyo abantu bahuriye ku kintu kimwe babasha guhana ibitekerezo, bityo nko ku kijyanye n’ubuziranenge ngo bituma butera imbere kuko abo bireba bahabonera ibyo bakenera ngo banoze imikorere.

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu 20 byo ku Mugabane w’Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ariko ngo hari haratumiwe 23 nk’uko RSB ibitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka