Kuboha ibyibo ngo bizabakura mu bushomeri

Abigira kuboha ibyibo ku Kigo cy’Urubyiruko cya Rutsiro mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro baravuga ko nibamara kubimenya bizabavana mu bushomeri.

Abari n’abategarugori biga kuboha ibyibo ngo ubusanzwe nta kazi gafatika bari bafite bakaba bavuga ko nibamara kumenya kuboha ibyibo bazaba babonye ubumenyi bwatuma bihangira umurimo aho ngo bazajya baboha byinshi bakabigurisha kuko ngo bazi ko bikundwa.

Ngo kwigishwa kuboha ibyibo bizabafasha kuva mu bushomeri.
Ngo kwigishwa kuboha ibyibo bizabafasha kuva mu bushomeri.

Dushimirimana Germaine, w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Musasa, agira ati "Njyewe ubusanzwe nta kazi nari mfite kuko nirirwaga mu rugo mfasha abayeyi imirimo kandi kubera ko ntanagize amahirwe yo kwiga ngomba kugira icyo nkora. Ubu nimara kubimenya nzajya mboha ibyibo ngurisha".

Hahuminema Alphonsine, umubyeyi ufite umwana umwe na we urimo kwiga kuboha ibyibo ati" Bizamfasha kuko umugabo wnjye namusabaga buri cyose kandi na we nta kazi afite. Ni umufundi yagendaga ngahinga kandi ngahingira inda zacu gusa ariko nimara kubimenya nzajya mwunganira."

Abo banyeshuri bavuga bagifite imbogamizi z’uko biga kuboha bakoresheje irangi rimwe kandi ngo kugira ngo ikibo kibe cyiza kigomba kuboheshwa amarangi mesnhi.

Nyiramvuyekure Claudine, ubigisha, avuga ko azi na we iyo mbogamizi aho yemeza ko icyibo cyiza ari ikiboheshejwe amarangi atandukanye ariko akanabizeza ko muri Mutarama 2016 hari umuterankunga nk’uko ngo yabyijejwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Urubyiruko cya Rutsiro.

Ati "Nta mikoro ahagije ahari ku buryo twakwiga dukoresheje amarangi kandi ayo marangi arahenda kuko nk’ikiro cy’irangi ry’umukara kigura amafaranga ibihumbi 50. Ubwo rero ntiyapfa kuboneka ariko ikigo cyatwijeje ko mu kwambere Suisse-Contact yabemereye inkunga."

Ku Kigo cy’Urubyiruko cya Rutsiro higirwa imyuga itandukanye irimo kuboha ibyibo, kwiga imashini zidoda na mudasobwa ndetse no kwigishwa gukora imisatsi y’abagore n’abakobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka