“Kuba intwari bigomba kuba ibya buri wese” - Guverineri Munyantwali

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyanza mu kwizihiza umunsi w’intwari kuri uyu wa Gatanu tariki 01/02/2013, yabasabye ko bagomba kugera ikirenge mu cy’Intwari bibuka kuko gkora ari ibya buri wese.

Bimwe mu biranga intwari harimo kugira umutima ukomeye kandi ukeye, aribyo bivuze ko aho intwari iri ihashyira umucyo igaharanira iterambere n’ishema, nk’uko Guverineri yakomeje abivuga.

Yibukije ko kwigomwa no gushyira inyungu z’abandi imbere nabyo bikubiye mu biranga umuntu w’intwari.

Urwego rw’intwari z’Imanzi nk’uko yakomeje abivuga harimo ingabo zemeye guhara ubuzima bwazo zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye.

Ni muri urwo rwego harimo ingabo itazwi izina ihagarariye ingabo zose z’u Rwanda zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy’ubungubu ndetse n’ikizaza zirwanira igihugu.

Uyu munsi wari witabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zose harimo n'iz'umutekano.
Uyu munsi wari witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zose harimo n’iz’umutekano.

Agarutse ku mateka yaranze Major General Fred Rwigema, Guverineri Munyantwali yavuze ko muri byose yahozaga u Rwanda ku mutima, adahwema kuvuga ko “kubohora u Rwanda ari ngombwa”.

Yagize ati: “Intwari Maj General Fred Rwigema yaranzwe n’ubupfura n’ubuhanga, kuba umunyakuri, areba kure, azi kwihangana, yubaha bose, ategekesha urugero, akunda umuco wa kinyarwanda n’imikino akaba umuhuza w’abantu”.

Mu rwego rw’Imena, yavuze ko hazamo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre Rudahigwa waranzwe no kurwanya akarengane mu butabera abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi yakoze aho yirirwaga arenganura abaturage cyane cyane ba rubanda rugufi.

Abaturage bari benshi mu kwitabira umunsi wo kwibuka intwari z'u Rwanda.
Abaturage bari benshi mu kwitabira umunsi wo kwibuka intwari z’u Rwanda.

Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw’Abanyarwanda bituma ashinga Fonds Mutara asaba abayezuwiti gushinga Koleji y’i Gatagara nyuma iza kujyanwa i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit.

Ikindi yashinze agamije kurwanya ubujiji mu banyarwanda ni ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari ry’i Nyamirambo hiyongereyeho n’ishuli ry’Abenemutara ry’i Kanyanza ndetse n’abanyarwanda ba mbere bagiye kwiga i Burayi boherejwe n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa nk’uko guverineri Munyantwali yabivuze.

Abandi yavuze ko ari intwari z’u Rwanda barimo uwitwa Michel Rwagasore, Agatha Uwiringiyimana ndetse n’abanyeshuli b’I Nyange bishwe n’abacengezi mu ijoro ryo kuwa 18 Werurwe 1997 ngo n’uko banze kwitandukanya n’abandi bashingiye ku moko .

Guverineri Munyantwali yavuze ko Abanyeshuri b’i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira babizi, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura. Icyiciro cya gatatu aricyo cy’Ingenzi haracyakorwa ubushakashatsi bwabashobora gushyirwa muri icyo cyiciro.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yabwiye abaturage bo muri ako karere ko ubutwari bushobora kugaragarira mu buryo butandukanye nko guharanira kurwanya ubukene n’ibindi bifitiye abaturage akamaro.
Yavuze ko u Rwanda ubu rufite urugamba rwo guhashya ubukene no kugera ku bikorwa by’amajyambere arambye kuri buri munyarwanda wese nta n’umwe usigaye inyuma.

Ku rwego rw’intara y’Amajyepfo umunsi wibutsweho ku nshuro ya 19 intwari z’u Rwanda wasojwe n’umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Nyanza City Veterans n’intwali FC yo mu karere ka Huye wabereye ku kibuga cy’akarere ka Nyanza ari naho habereye umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka