Korozanya bizafasha abakiri mu murongo w’ubukene gutera imbere

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bizera ko korozanya muri gahunda ya Girinka bizafasha abakiri mu murongo w’ubukene kubateza imbere.

Babitangarije mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi wahariwe umugore wo mucyaro tariki 17 Ukwakira 2015 wabereye mu Murenge wa Rushaki.

Abahawe inka bazitezeho impinduka mu buzima.
Abahawe inka bazitezeho impinduka mu buzima.

Abaturage borozanyije hagati yabo mu rwego rwo gufashanya kuzamurana mu mibereho yabo no kugira ngo inka borojwe zizabafashe kubona umukamo w’amata yo kunywa, no gusagurira isoko ndetse no kubaha ifumbire bakabasha kweza.

Yankurije Marie Grace worojwe inka atangaza ko yizeye ko hari byinshi bizahindura mu mibereho ye, kuko izamuha amata yo kunywa akanabona ayo agurisha ikanamuha ifumbire yo gufumbiza imyaka ye mu murima bityo akabona umusaruro mwinshi.

Yagize ati “Iyi nka ngabiwe izamfasha jye n’umuryango wanjye kugirango tubashe kwiteza imbere nk’abandi.”

Yankurije avuga ko imibereho ye n’umuryango we itari myiza kuko yabasga kubona ikimutunga avuye guca inshuro.

Imibereho y’ubukene ayihuriyeho na bagenzi be bagera muri 18 barindwi muri bo borojwe inka ndetse abandi icumi borozwa amatungo magufi y’ihene umwe ahabwa ingurube.

Ibi bikorwa byose byo koroza abaturage nibigamije kubakura mu bukene, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre abivuga.

Mu gukemura iki kibazo atangaza ko bazakomeza gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage babashishikariza gukora imirimo y’ubuhinzi bakabukora neza nk’umwuga ubatunze ndetse bagakangukira no kororaamatungo bakayabayaza umusaruro.

Ibi kandi bizajyana no kubabumbira mu mashirahamwe bityo babashe gukorana n’ibigo by’imari kugirango babone uko bihangira imirimo.

Umuyobozi w’akarere kandi avuga ko 55% babari munsi y’umurongo w’ubukene ko harimo n’abagabo akaba asaba ubufatanye hagati y’imiryango kugirango babashe kuzamurana kuko abashyize hamwe nta kibananira.

Yemeza kandi ko ibikorwa byo koroza abaturage muri gahunda ya Girinka bizakomeza buri muturage wese akagerwaho n’inka kugirango abashe kwivana mu bukene.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka