Kongo yongeye kurasa mu Rwanda

Ku isaha ya 18h40 taliki ya 09/12/2014 mu mudugudu wa Bereshi mu kagari ka Hehu mu murenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu hegeranye n’umupaka wa Kongo, umusirikare wa Kongo yahateye igisasu by’amahirwe ntihagira uwo gikomeretsa.

Iki gisasu cyo mu bwoko bwa Grenade, kikaba cyaguye mu murima w’umuturage witwa Biyingoma Jean Damascene hafi y’umupaka, inzego z’umutekano mu Rwanda zihageze zihasanga ibisigazwa by’iyo Grenade.

Abaturage batuye muri uyu mudugudu bakeka ko grenade yatewe mu Rwanda hakoreshejwe imbunda kuko uwayirashe atari mu Rwanda ahubwo yari muri Kongo kure y’umupaka w’u Rwanda, bagashimira Imana ko ntacyo yangije cyangwa ngo igire uwo itwara ubuzima.

Umuyobozi w’umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne, avuga ko nubwo iki gisasu cyaguye mu Rwanda abaturage bakomeje kwicungira umutekano nk’ibisanzwe bafatanyije n’ingabo z’u Rwanda, naho igikorwa cyabaye ngo gifatwa nk’ubushotoranyi.

Kugeza ubu ntacyo ingabo za Kongo ziravuga kuri iyi grenande yatewe, cyakora abaturage baturiye umupaka bavuga ko mu ngabo za Kongo harimo abarwanyi ba FDLR ndetse ubu hari n’abarwanyi baje kuhatuzwa bakora ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi ahitwa Kibumba kuburyo bitabatungura habaye ibikorwa bibahungabanyiriza umutekano.

Haba ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda cyangwa ingabo za Kongo nta rwego rwigeze rugira icyo ruvuga kuri iki gikorwa cya grenande yatewe mu Rwanda, abaturage bakavuga ko bisanzwe ko ingabo za Kongo zibahungabanyiriza umutekano kuko inshuro nyinshi ziza kubasarurira imyaka bihingiye.

Ikibazo cy’umutekano ku mipaka y’u Rwanda na Kongo gisanzwe kitabwaho cyane, taliki 11/06/2014 mu murenge wa Busasamana ahitwa Kanyesheja habaye kurasana hagati y’ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Kongo bapfuye agasozi ka Kanyesheja 2 ingabo za Kongo zashatse gufata zivuga ko ari akabo nyamara mu myaka yashize yose kari gasanzwe gakorerwaho n’Abanyarwanda bahafitiye n’ibyangombwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ko ibi bitero bimaze kuba kenshi itsinda rishinzwe igenzura ryabikozeho iki? Hakwiye gufatwa imyanzuro ikaze naho ubundi birakabije kwihangana bifite aho bigarukira

Mulisa yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ibi birakabije cyane ndabona u Rwanda rukwiye kwirwanaho rugaha gasopo ingabo za congo;kuko kudakubita imbwa byorora imisega

Gatari yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ibitero n’ubushotoranyi bwa FARDC ku Rwanda birakabije,hakaba hakwiye gufatwa imyanzuro yo kubica burundu kuko bihungabanya umutekano w’abanyarwanda ndetse bikanadindiza iterambere ryo mu gace gakunze kwibasirwa

Nkubito yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka