Koherezwa kw’Abarundi ntibikwiye gufatwa nko kubirukana - Guverineri Munyantwari

Kuba hari Abarundi babaga mu Rwanda boherejwe iwabo gushaka ibyangombwa, abaturage barasabwa kutabifata nko kubirukana kuko atari ko biri.

Guverineri Munyantwali Alphonse aravuga ko Abarundi batarimo kwirukanwa, ahubwo boherezwa gushaka ibyangombwa byo kuba mu Rwanda.
Guverineri Munyantwali Alphonse aravuga ko Abarundi batarimo kwirukanwa, ahubwo boherezwa gushaka ibyangombwa byo kuba mu Rwanda.

Ibi byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri, tariki 17 Gicurasi 2016, cyabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Gisagara.

Guverineri Munyantwari yavuze ko igikenewe ari uko abo Barundi bagira ibyangombwa bahabwa n’igihugu cyabo, bibemerera kuza kuba mu Rwanda n’icyo bifuza kuhakorera.

Ibi bibaye nyuma y’uko Abarundi basaga 1200 babaga mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, batangiye koherezwa mu gihugu cyabo kuva ku wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2016, abantu bamwe bagatangira kuvuga ko Abarundi barimo kwirukanwa mu gihugu.

Guverineri Munyantwali asobanura ko ubusanzwe umuntu ugiye mu kindi gihugu kuhakorera cyangwa kuhatura, agomba kugira ibyangombwa, hakabamo ibyo asabwa guhabwa n’igihugu akomokamo maze aho agiye bakamuha ibimwemerera gutura.

Ibi rero ngo ni na byo birimo gukorwa mu Rwanda kandi ngo ntibireba Abarundi gusa.

Kuba Akarere ka Gisagara kegereye igihugu cy’u Burundi, hari Abarundi bambukira ku byambu bitazwi, bigatuma hari abari bahatuye batagira ibyangombwa, ari na bo boherejwe kubishaka.

Ati “Imipaka irakinguye ku bashaka kuza. Icyo dusaba gusa ni uko umuntu aza yubahirije itegeko n’ushaka gutura agatura hubahirijwe ibisabwa.”

Guverineri Munyantwali avuga ko ibyakozwe nta gitangaje kirimo kandi ko ntawe uzigera ahutazwa, baba abahafite imiryango cyangwa abafite imirimo ariko abakoresha bakaba bakibafitiye amafaranga. Abo ngo baba bitonze, inzitizi bafite zavaho bakazajya gushaka ibyangombwa.

Nyiracumi ni Umurundikazi ufite umugabo w'Umunyarwanda n'abana batandatu, ariko batasezeranye. Avuga ko nta wamwirukanye, asabwa kuzajya gushaka ibyangombwa gusa.
Nyiracumi ni Umurundikazi ufite umugabo w’Umunyarwanda n’abana batandatu, ariko batasezeranye. Avuga ko nta wamwirukanye, asabwa kuzajya gushaka ibyangombwa gusa.

Ibi kandi byemezwa n’Abarundi batuye mu Karere ka Gisagara ngo kuko basobanuriwe ko aboherezwa mu Burundi ari abatari bafite ibyangombwa byo kuba mu Rwanda.

Nyiracumi Gaudiose, ni Umurundikazi utuye mu Murenge wa Kibirizi, akaba ahafite umugabo w’Umunyarwanda banafitanye abana 6 ariko bakaba batarasezeranye.

Avuga ko Umuyobozi w’Umudugudu yamusobanuriye ko ubwo nta cyangombwa kimwemerera kuba mu Rwanda afite, agomba kuzana impapuro mu gihugu cye zimwemerera gusezerana akagaruka mu Rwanda, bakamuha uburenganzira bwo gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uwitwa Nshimiyimana Jean, na we avuga ko ari mu Rwanda kubera amashuri kandi afite urupapuro rw’inzira. Ubwo ubuyobozi bwamugeragaho tariki 16 Gicurasi 2016, ngo yagaragaje ibyangombwa bye, bamubwira ko nta kibazo.

Mu Karere ka Gisagara, habarurwaga Abarundi basaga 1700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka