Kivuruga: Barasaba gukorerwa umuhanda ugera ku isoko bubakiwe

Abaturage barema isoko ryo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke barashimira Leta ko yabubakiye isoko ariko bagasaba ko hakorwa n’umuhanda urigeraho kuko kugeza ubu nta modoka ishobora kurigezaho ibicuruzwa bigatuma kuhakorera bigorana.

Umuhanda uhari ntabwo ukoze ku buryo imodoka zishobora kuwunyuramo bityo bigasaba abacuruzi kwikorera ibicuruzwa byabo bakabizamura ku isoko cyagwa se bakabigeza aho imodoka zishobora kubikura igihe bagiye gucururiza ahandi.

Imiromo y'igice cya mbere yo kubaka Isoko rya Kivuruga twatwaye abarirwa muri miliyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda.
Imiromo y’igice cya mbere yo kubaka Isoko rya Kivuruga twatwaye abarirwa muri miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwamungu Catherine, umwe mu barema isoko rya Kivuruga, avuga ko babubakiye isoko kandi baryishimye kuko ntako Leta y’Ubumwe itagize ariko ikibazo cy’umuhanda kikaba gituma badakora neza ubucuruzi bwabo.

Agira ati “Kuba nta modoka igerayo n’igihombo ku muturage kuko tujyanayo ibijumba kandi abaturage bagurira ibijumba hano kuri kaburimbo n’Abanyagisenyi noneho imodoka zigaturuka za Kigali na Gisenyi zikaza zigapakira, none ni kure y’umuhanda kandi umuhanda ni mubi.”

Mwiseneza Jean wo mu Murenge wa Kivuruga, asobanura ko kuba barubakiwe isoko ar’ubukungu bazaniwe iwabo ariko bakaba bafite imbogamizi z’uko abashoramari baza bakabura uko bahagera kubera ikibazo cy’umuhanda.

Ati “Uyu muhanda utuma abashoramari batinjira muri iryo soko kubera ko ufite ibinogo. Bidutera igihombo bitewe n’uko ntab aguzi tubona bava kure za Kigali na Gisenyi bagera muri iri soko.” Ngo baramutse bakorewe umuhanda byabafasha bakarushaho kwiteza imbere.

Kuba nta muhanda ugera ku Isoko rishya rya Kivuruga bituma bamwe batarirema bakimanukira gucururiza ku muhanda ahegereye kaburimbo.
Kuba nta muhanda ugera ku Isoko rishya rya Kivuruga bituma bamwe batarirema bakimanukira gucururiza ku muhanda ahegereye kaburimbo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwitonze Odette, avuga ko kubaka isoko bigikomeje kuko bateganyije kuryubaka mu byiciro bibiri bityo n’ibyo by’umuhanda bikaba biteganyijwe mu cyiciro cya kabiri.

Agira ati “Imirimo y’igice cya kabiri turateganya kuyikora muri uyu mwaka, harimo imirimo yose yasigaye kugira ngo rishobore gukorerwamo neza n’ibyiciro byose by’abaturage n’abacuruzi bakeneye kurikoresha. Hasigaye ibijyanye no gutungaya ako gahanda, ibagiro no gushyiramo amashanyarazi afite ingufu.”

Igice cya kabiri cyo kubaka isoko kiri mu mihigo y’uyu mwaka ku buryo mu gihe cy’amezi atandatu bizaba byarangiye kuko iyo mirimo yamaze no gushirwa ku isoko kugira ngo ba rwiyemezamirimo bayipiganirwe.

Imirimo yo kubaka igice cya mbere cy’isoko rya Kivuruga yatwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 300.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri Musanze ababitsa muri bank Goshen bararira ayo kwarika.Abakozi bayo bajya ku ma compte y’abaclient bakibikuriza amafaranga beneyo bagarigara baririra mu myotsi.MUTABARE

MUSA yanditse ku itariki ya: 14-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka