Kivu y’Amajyaruguru yongeye kwihanangiriza abakozi babangamira abantu ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo

Nyuma y’uko taliki 9/2/2014 Guverineri Paluku yihanangirije abakozi bakora ku mipaka ihuza intara ya Kivu y’amajyaruguru n’ibihugu biyihuza, taliki 24/5/5/2014 yongere gusaba bamwe mu bakozi bakora ku mipaka guhagarika ibikorwa bibangamira abinjira ku butaka bwa Kongo.

Asura abaturage bakoresha umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, Guverineri Paluku yasabye abakozi guha agaciro abaturage binjira ku butaka bwa Kongo bavuye mu Rwanda, abasaba gucika ku muco wo kwaka abakora ubucuruzi amafaranga atagira ibyangombwa hamwe no kubashyiraho iterabwoba.

Yagize ati “nta muntu ufite uburenganzira bwo gutera ubwoba umuturage winjira ku butaka bwa Kongo mu gihe yubahirije ibisabwa, turambiwe abakozi bakora ku mupaka baka amafaranga 100frc 200frc atagira icyo agura uretse guhombya abayatanga no kubatesha igihe.”

Uku kwihanangiriza kwahise kujyana n’umukozi wafashwe yaka aya mafaranga abaturage b’Abanyekongo n’Abanyarwanda bakora akazi ko kwambutsa ibicuruzwa babikura mu Rwanda, aho abatayatanze bahohoterwa ndetse bamwe bakaburirwa irengero.

Guverineri Paluku aganira n'abakozi bakora ku mipaka ihana imbibe n'u Rwanda.
Guverineri Paluku aganira n’abakozi bakora ku mipaka ihana imbibe n’u Rwanda.

Guverineri Julien Paluku avuga ko yanagejejweho ibirego by’abakozi bahohotera abakora ubucuruzi n’abakoresha umupaka muto uhuza Gisenyi na Birere, bamwe mu baregwa kugira imikorere mibi bakaba barimo inzego zishinzwe iperereza TD na DEMIAP, abasirikare barinda Perezida bazanywe muri Kivu y’Amajyaruguru hamwe na ANR ishinzwe umutekano w’igihugu.

Nyuma y’imirwano y’umutwe wa M23 na Leta ya Kongo benshi mu Banyarwanda bakorera i Goma bagiye bahohoterwa basabwa kwigura, abandi bagafungwa bashinjwa gukorana na M23 nyamara bazira ko ari Abanyarwanda.

Ibi byatumwe bamwe mu Banyarwanda bakorera mu mujyi wa Goma bagabanya ibikorwa byabo, ndetse n’abanyamahanga bagaragaza ko serivisi zitangwa ku mipaka ya Kongo zirangwa na ruswa, ibintu bihesha isura mbi intara ya Kivu y’amajyaruguru; nk’uko Guverineri Julien Paluku abitangaza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka