Kirehe: Umuryango wa JOC wahuguye urubyiruko ku itegurwa ry’imihigo

Kuri uyu wa 01 Kamena 2015 urubyiruko 20 ruhagarariye abandi mu Murenge wa Gatore rwasoje amahugurwa y’icyumweru yateguwe n’umuryango wa JOC ajyanye na gahunda yo gutegura imihigo, kuyisuzuma no kuyishyira mu bikorwa mu kuzamura iterambere ry’igihugu.

Musabirema Syrvine umwe mu rubyiruko rwahuguwe yavuzeko amahugurwa bahawe agiye kumufasha muri byinshi mu gufasha urubyiruko kwihangira imirimo no kuzamura igihugu.

Uru rubyiruko ngo rwishimiye ubumenyi rwungutse mu gutegura imihigo no kuyishyira mu bikorwa.
Uru rubyiruko ngo rwishimiye ubumenyi rwungutse mu gutegura imihigo no kuyishyira mu bikorwa.

Ati“Twungutse byinshi twize ku mihigo ubundi twari tuzi ko imihigo ireba abantu bakuru, ababyeyi bacu gusa twari tuzi ko urubyiruko bitatureba, ariko twabonye ko mu mbaturabukungu EDPRS II igaragaza ko urubyiruko ari rwo rwitabirwa cyane kugira ngo ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko gicike”.

Nyirategura Amandine, we avuga ko amahugurwa ahawe agiye kuyabyaza umusaruro afasha bagenzi be kwiteza imbere.

Agira ati “Icyo ngiye gushishikariza bagenzi banjye ni ukudasuzugura umurimo, bakumva ko imirimo yose ibyara umusaruro ifite akamaro”.

Harerimana Jean Bosco, Umuyobozi wa JOC mu Rwanda, avuga ko JOC (Jeunesse Ouvières chrétiennes) ifite gahunda yo guhugura urubyiruko mu turere dutandukanye tugize igihugu, nyuma yo guhugura urubyiruko rwa Kirehe hagamijwe rufasha abandi rubereka uko imihigo ikorwa.

Yagize ati “Duhuguye urubyiruko rwo mu Murenge wa Gatore na bo bakazafasha abandi ku buryo bizagera mu gihugu hose bityo urubyiruko rukazamenya kwihangira imirimo rufasha no guteza igihugu imbere”.

Bahawe n'impamyabumenyo nyuma y'aya mahugurwa y'iminsi ine.
Bahawe n’impamyabumenyo nyuma y’aya mahugurwa y’iminsi ine.

Asaba urubyiruko rwahuguwe kuba imbarutso y’iterambere aho batuye n’urumuri rwa bagenzi babo babumvisha ko imihigo ari iyabo kandi bakaba bahamagariwe kuyishyira mu bikorwa.

Habyarimana Hérène, uhagarariye umushinga, mu rwego rw’igihugu, ugamije kongera uruhare rw’urubyiruko mu gutegura imihigo no kuyisuzuma ukorera mu muryango wa JOC ku bufatanye na RGB, avuga ko ayo mahugurwa agamije kwigisha urubyiruko ku bijyanye n’imbaturabukungu EDPS I na EDPRS II mu buryo byo kuyisobanurira abaturage.

Basobanuriwe gahunda nziza zigenewe urubyiruko babereka ibibazo bahura na byo n’uburyo babikemura bihangira imirimo, bahabwa n’impamyabumenyi zijyanye n’amasomo bahawe.

JOC ni umuryango w’urubyiruko rw’abakirisitu, wageze mu Rwanda mu 1958 ugamije gufasha urubyiruko kurebera hamwe ibibazo rufite no kubishakira ibisubizo.

Mu Rwanda ukaba umaze guhugura urubyiruko rwo mu turere Kirehe, Gakenke na Muhanga.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza cyane JOC ni komeze iganze mu iterambere ry’urubyiruko!

NDAYAMBAJE jean Claude yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

amahirwe urubyiruko rwahawe ruhugurwa ruzayabyaze umusaruro maze rutere imbere

cyusa yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka