Kirehe: Kubaho batumva radiyo bibahejeje mu bujiji

Abaturage bo mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe bababajwe no kubaho batumva radiyo kuko bibatera gusigara inyuma mu iterambere, ari nako bibatera ubujiji ntibamenye amakuru ku bibera mu gihugu.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today mu Karere ka Kirehe yabasuraga batangajwe no kumva ko umunyamakuru yageze aho batuye, kuko ngo uretse kuba mu bwigunge baranihebye aho umuntu avuka agasaza atazi radiyo icyo ari cyo.

Aba baturage bavuga ko kubaho batumva amakuru bibaheza hasi mu iterambere kuko ngo na gahunda za Leta bazimenya bazibwiwe n’abayobozi baho.

Aba bose ngo ntawumva radiyo muri bo.
Aba bose ngo ntawumva radiyo muri bo.

Ngwabije Alphonse ati “Njye ndatunguwe cyane kumva ko umunyamakuru yadusuye twumvaga ko kuba tutumva radiyo nta n’umuntu w’umunyamakuru wadusura, ubu dufite byinshi mu mutwe byo gukora ariko twaheze mu bwigunge n’ubujiji bukabije. Ibaze kuvuka ugakura ugasaza utazi uko radiyo isa! tubayeho nabi”.

Bakomeza bavuga ko bumva radiyo z’ibihugu baturanye zirimo radiyo Kwizera na radiyo Karagwe ariko ngo nazo biyumvira umuziki gusa kuko batumva ururimi rw’igiswayire izo radiyo zikoresha.

Ngwabije Alphonse ngo abajwe no kuba umuntu avuka agakura agasaza atazi kumva radiyo uko bimeze.
Ngwabije Alphonse ngo abajwe no kuba umuntu avuka agakura agasaza atazi kumva radiyo uko bimeze.

Sibomana Sadiki avuga ko kuba batumva radiyo n’imwe bibababaje cyane kuko ngo bari mu bujiji bukabije.

Ati “turaganiye ariko turabibwirwa n’abandi twe ntitubyumva cyangwa ngo tubisome ahari ni nabwo bujiji duhorana. Ubona abana b’ahandi bajijutse bazi ubwenge ariko ino nta kigenda ni ukubaho mu bwigunge gusa, nta terambere twagira tutumva ibibera ahandi ngo bigire icyo bidufasha”.

Avuga ko hari igihe bigeze kumva imwe mu maradiyo yo mu Rwanda ivuga ijwigira kuko ngo bayifatiye ku murongo wa SWA (short wave) nyamara mu cyumweru kimwe ntibongera kuyumva, ariko ngo bari bishimye cyane baziko bagiye gusubizwa.

Aba ngo bashaje batumvise radiyo.
Aba ngo bashaje batumvise radiyo.

Uwitwa Uhagaze Jean Baptiste aravuga ko uretse radiyo batumva ngo n’ikibazo cy’umuriro ntikiboroheye kuko ngo ntacyo bakora ngo batere imbere bahora bameze nk’abafunze.

Ati “kutagira umuriro nabyo biratwishe ubu aha hirya dufite ikigo nderabuzima cya Nasho iyo ufite nk’umubyeyi ugiye kubyarirayo witwaza agatoroshi bari bwifashishe ngo wagira amahirwe akabyara neza, rwose Leta iturwaneho naho ubundi birarenze”.

Rubonesha Alexis, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga avuga ko kuba nta radiyo yumvikana bibangamiye abaturage ndetse n’ubuyobozi kuko bakomeza kuba mu bwigunge.

Ati “biratwicira ku buryo bikomerera umuturage kumenya gahunda z’igihugu. Yego turabibamenyesha ariko hari radiyo byaba akarusho natwe nk’abayobozi bikadufasha kurushaho kuko biratuvuna kubwira buri muturage igikwiye gukorwa. Gusa hari icyizere ko iminara izaboneka abaturage bakava mu bwigunge barimo”.

Rubonesha ababazwa no kuba abaturage be batumva radiyo.
Rubonesha ababazwa no kuba abaturage be batumva radiyo.

Aba baturage nubwo bababajwe n’ubuzima babayemo bwo kudakurikira gahunda za Leta hifashishijwe radiyo, bashonje bahishiwe kuko umukuru w’igihugu ubwo yasuraga Akarere ka kirehe mu mpera z’umwaka wa 2014 yabibijeje.

Mu ijambo rye yagize ati “ntarasoza bambwiye ko muri Kirehe itumanaho, amaradiyo, tereviziyo bidakora neza. ntabwo ari mwe twabisaba turaza kubyishakamo kuko iyo abantu bafite ibyo byose bashobora gukurikira bakamenya byinshi byabafasha mu iterambere, turaza kubishakira umuti ibyiza byiyongere”.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

na Nasho aho bita Nyabubare nta bwo bumva Radio habe niza Tanzaniya. leta nigirr uko ibagenza bace mu bwigunge. ho nta na reseau ya telephone zigendanwa ihabarizwa. nibatabarwe.

Micomyiza yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

ababishinzwe bagire icyo bakora maze aba baturage bajye biyumvira gahunda za Leta ku maradiyo binorohere abayobozi baza kuzibabwira kuko burya baba babbwira nibyo bumviseho kuruta kubasangiza igitekerzo gishya batazi

nani crespo yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

nibagere mu murenge wa kigarama aho bita Gasenyi twe twumva radio mu nkuru.Leta yacu yadukoreye byinshi niturwaneho iduhe na radio.

Dativa yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka