Kirehe: Inzu igeze mu gisenge ngiye gusakara -Muzungu

Mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuwa kabiri tariki 30/12/2014, Muzungu Gerald uherutse gutorerwa kuyobora Akarere ka Kirehe yatangaje ko atagiye gutangirira ku busa ahubwo agiye gukomereza kuby’abamubanjirije.

Nyuma yo gushyikirizwa inyandiko z’akarere akanazisinyira, mu ijambo rye umuyobozi mushya w’Akarere ka Kirehe yagize ati “nyakubahwa Tihabyona nanjye nk’uko naje ahangaha, naje nizeye ko ntazatangirira ku busa. Inzu igeze mu gisenge igisigaye nanjye ngiye kuzana imisumari n’amabati nsakare”.

Muzungu ngo asanze inzu igeze ku gisenge nawe agiye gusakara.
Muzungu ngo asanze inzu igeze ku gisenge nawe agiye gusakara.

Yakomeje avuga ko yizeye gufatanya n’abandi gukora ijoro n’amanywa kugira ngo akarere gatere imbere ngo kuko umutwe umwe utigira inama, ndetse n’ubwo umuntu yaba avuye mu mashuri akomeye yo ku isi ngo ntabwo umutwe umwe wayobora akarere.

Yakomeje agira ati “iyi mitwe yacu uko turi hano n’indi iri inyuma ibihumbi 340 y’abaturage kuyishyirahamwe tugakoresha icyerekezo igihugu cyaduhaye nk’uko nabibabwiye nta nyandiko, ntabyo guhanga, igihugu cyarabitekereje mu myaka makumyabiri ishize twe icyo dusabwa kiroroshye kandi kirakomeye ni ugushyira izo gahunda mu bikorwa”.

Ihererekanyabubasha ryabaye ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 30/12/2014.
Ihererekanyabubasha ryabaye ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 30/12/2014.

Yasabye abari aho kumufasha bagakora cyane kugira ngo mu mihigo y’umwaka utaha Akarere ka Kirehe kazakomeze kwitwara neza.

Tihabyona Jean de Dieu wari umuyobozi w’akarere w’agateganyo yavuze ko ikipe umuyobozi mushya asanze imuhaye ikaze ikaba yiteguye kumufasha mu gukomeza guteza akarere imbere.

Ati “umuyobozi mushya iyi kipe imuhaye ikaze n’ubwo ayikuriye. Mu cyongereza baravuga ngo: ‘An old bloom knows every corner of house’ bivuze ngo: ‘Umweyo ukuze umenya imfuruka z’inzu’. Natwe rero twiteguye kumufasha muri byinshi mu mirimo tumenyereye, twiteguye gukora neza imirimo Leta yadushinze bityo yaba umuturage yaba twe ubwacu ndetse na Njyanama tuzagubwe neza.

Abagize inama njyanama ngo biteguye gufasha umuyobozi batoye kurangiza inshingano ze.
Abagize inama njyanama ngo biteguye gufasha umuyobozi batoye kurangiza inshingano ze.

Visi Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Bugingo Emmanuel yavuze ko umuyobozi bamwitoreye kandi abishoboye ngo igisigaye ni ukumufasha kurangiza neza inshingano zitoroshye ahawe.

Yavuze ko zitukwamo nkuru ngo iyo akarere kesheje imihigo yaba umuyobozi baba abaturage barishima bikabatera ishema, ariko ngo iyo katsinzwe nta muntu wifuza kuvuga ko atuye muri ako karere kuko biba igisebo, ngo niyo mpamvu habaho gukora cyane mu nzego zinyuranye gahunda za Leta zikabasha kuzuzwa cyane cyane bigahera mu kwegera abaturage.

Abakozi b'akarere n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bitabiriye umuhango w'ihererekanyabubasha.
Abakozi b’akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha.

Muzungu Gerald ufite imyaka 36 arubatse, afite umugore n’abana babiri. Yakoze imirimo inyuranye mu nzego z’ibanze mu myaka icyenda. Yize amashuri makuru kugera mu cyiciro cya gatatu (maitrise) akaba yaratorewe ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe tariki 23/12/2014 mu gihe yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka