Kirehe: Bihanangirije resitora n’ibigo by’ubucuruzi bigira umwanda

Mu gihe komite ishinzwe isuku ikomeje gusura ibigo binyuranye by’ubucuruzi byagaragaye ko ibyinshi bikirangwa n’umwanda ukabije bisabwa guhindura imikorere.

Resitora ziciriritse zitagira n’amazina ni zo zakunzwe gutungwa agatoki kutagira ubwiherero busukuye, ahagenewe kumenwa imyanda ndetse n’umwanda ukabije ahogerezwa ibikoresho n’ahatunganyirizwa amafunguro mu gihe hari umubare munini w’abazigana bakurikiye ibiciro bito.

Dore amazi bogerezamo amasahani uko aba asa.
Dore amazi bogerezamo amasahani uko aba asa.

Abagaragayeho umwanda bagiye bahanwa bakiyemeza no guhindura imikorere bagira isuku. Ruberanziza Augustin, nyuma yo gusurwa bagasanga umwanda ukabije mu gikoni n’ahogerezwa ibikoresho muri resitora ye, yahanwe anasabwa guhindura imikorere atabyubahirizwa agafungirwa.

Nyuma yo kugirwa inama no kwihanangirizwa yagize ati “Aya mazi twogerezamo ibyombo nanjye ndabibona ni mabi biteye isoni ariko musanze nari ngiye kuyamena, munyihanganire ibi ntibizongera tugiye kongera isuku.”

Niwemugeni Marie Josée, we nyuma yo kumusangana umwanda ukabije igizwe n’ibishingwe hafi y’aho atunganyiriza amafunguro yasabye imbabazi na we abasezeranya ko bitazasubira.

Yagize ati “Nabonaga nta handi narunda umwanda rwose muce inkoni izamba tugiye guhita tubivanaho”.

Iyo myanda imenwa hafi y'aho batungunyariza amafunguro.
Iyo myanda imenwa hafi y’aho batungunyariza amafunguro.

Abagana izo resitora basanga iby’isuku ntacyo bivuze mu gihe barira make. Habineza Jean de Dieu ati “Saa sita nza kuruhukira hano isahani ni 200 urumva zinaba ndira amafaranga make nkayo ngo nongere jye kuvuga iby’isuku, turabizi ko biba bidafite isuku ariko biba bihendutse”.

Mugabo Frank, ushinzwe isuku mu Karere ka Kirehe, yavuze ko komite ishinzwe isuku mu karere izajya isura resitora n’ibigo by’ubucuruzi buri gihembwe mu rwego rwo gukangurira ibyo bigo kugira isuku avuga ko resitora ebyiri zafunzwe kubera umwanda ukabije.

Yagize ati “Aho tumaze kunyura hari aho twabonye bagerageza tubasaba gukosora aho bitaratungana ariko hari n’ahandi henshi twasanze hari umwanda hari abo dufungira tukabasaba gukosora bubahiriza amabwiriza y’isuku”.

Yasabye abacuruzi gutunganya isuku y’aho bakorera asaba abakiriya kureba isuku y’aho bagiye gusaba serivisi babona idakwiye bakirinda kuhiyakirira birinda umwanda ushobora kubaviramo indwara zinyuranye.

Bamwe mu baganga bo mu Bitaro bya Kirehe bemeza ko abaza kwivuriza muri ibyo bitaro bakunze kugaragaza indwara ziterwa n’umwanda.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka