Kirehe: Barifuza ko Kagame akomeza kubayobora kubera yabakijije amavunja na bwaki

Abaturage bo mu kagari ka Kamombo na Saruhembe mu murenge wa Mahama, basanga Perezida Kagame yarabagejeje kuri byinshi ariko ngo imvunja na bwaki bikaba byarabaye amateka kubera yabahaye amata akabatoza n’isuku.

Aba baturage bavuze ko ubwo Perezida Kagame yasuraga akarere ka Kirehe mu 2003, yababajwe no gusanga abaturage barwaye bwaki n’amavunja. Bavuga ko yabitayeho bose bagakira ubu bakaba basa neza, nk’uko babitanze mu buhamya bahaye abadepite mu biganiro bagiranye kuri uyu wa gatatu tariki 23 Nyakanga 2015.

Abasaza ngo ntibavuga bahagaze kuko bazi akamaro Perezida Paul Kagame yabamariye.
Abasaza ngo ntibavuga bahagaze kuko bazi akamaro Perezida Paul Kagame yabamariye.

Ndacyayisenga Solange avuga ko ari umwe m ubagize abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, ariko Perezida Kagame yarabakamiye bwaki irakira.

Ati “Yaduhaye amata y’inyange abana barakira, aduha ifumbire duhinda ibigori igikoma kiraboneka, ubu twumvise ko agiye guha koperative yacu inkoko abana bagiye kubona amagi tugaburire n’abandi, ibaze kuba Perezida ari i Kigali akamenya ibibazo byo mukagari! Azayobore kugeza igihe azatangira uko umwami atanga.”

Batangaga ibyifuzo byabo nta mususu.
Batangaga ibyifuzo byabo nta mususu.

Abandi baturage bahuriza ko yabakijije umwanda akanabashyiriraho gahunda yo kugira isuku, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Nkiko yosefu.

Aati “Ku bwanjye yazakurwaho n’urupfu Imana yamugeneye, yatwambitse inkweto amavunja yari yaratwishe, iyo ugeze ahandi usanga baraskigingiye ariko mu Rwanda turemye kubera umubyeyi mwiza.”

Bari bitabiriye ibiganiro ari benshi.
Bari bitabiriye ibiganiro ari benshi.

Munyankindi Jean Baptiste nawe asanga Perezida Kagame yarakoze byinshi, ati “Wakurahe umuntu wahuza abantu bishe n’abiciwe bagakorana buzinesi nta rwikekwe? Murebe aho amavunja yari atugeze none murebe urukweto na kositimu nambaye? Uriya ni Imana yamuduhaye, njye ndumva yayobora ubuziraherezo.”

Depite Mujawamariya Berthe yashimiye abaturage ubwitange bagize bareka imirimo yabo bakaza gutanga ibyifuzo byabo babigeza ku ntumwa za Rubanda abizera ko ibisubizo bizabageraho mu bihe bidatinze.

Abadepite babanza kwibwira abaturage n'ikibagenza.
Abadepite babanza kwibwira abaturage n’ikibagenza.

Intumwa za Rubanda muri Kirehe, zimaze gusura imirenge ine, Kigina, Mushikiri, Mpanga na Mahama bikaba biteganyijwe ko bazasoza uruzinduko nyuma yo gusura imirenge 12 igize akarere ka Kirehe aho gahunda izasozwa tariki 31 Nyakanga 2015.

Nubwo izuba ryari ryinshi wabonaga abaturage bishimye.
Nubwo izuba ryari ryinshi wabonaga abaturage bishimye.

Bazabona n’umwanya wo kuganira n’inzego zitandukanye, abikorera, abafite ubumuga, abanyamadini hagamijwe kumva ibyifuzo bya benshi ku ngingo y’101 y’itegeko Nshinga.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abadepite bumve ibyufuzo byacu kandi bazabishyire mu bikorwa uko twabibatumye, ntawundi dushaka atari Kagame m

deo yanditse ku itariki ya: 24-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka