Kinazi: Bishyiriyeho ikinyamakuru ngo kibafashe kuzamura imyumvire

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango bwatangije ikinyamakuru buvuga ko kigamije kuzamura imyumvire y’abaturage bo muri uwo murenge.

Iki kinyamakuru cyiswe “Amarembo”, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi buvuga ko kizajya kinyuzwamo amakuru yose abaturage bakeneye cyane cyane kikibanda ku makuru y’imiyoborere myiza, imibereho myiza yabo, ubukungu n’ubutabera.

Kopi ya mbere y'ikinyamakuru "Amarembo" cy'Umurenge wa Kinazi.
Kopi ya mbere y’ikinyamakuru "Amarembo" cy’Umurenge wa Kinazi.

Migabo Vital, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge yabwiye Kigali Today ko ishingwa ry’iki kinyamakuru ari agashya bihariye ndetse kazafasha mu kuzamura imyumvire y’abaturage.

Akomeza avuga ko kizanafasha mu kubaka umuyoboro uhuza abaturage n’ubuyobozi hagamijwe kumenyekanisha gahunda ubuyobozi bubifuzaho.

Agira ati “Twajyaga dukora ubukangurambaga tujya mu rugo ku rundi ariko ubu kije kunganira ubu buryo bwari busanzweho mu kumenyakanisha amakuru mu baturage”.

Avuga kandi ko kizifashisha abantu b’inzobere bagiye bafite ubumenyi butandukanye batuye muri uwo murenge.

Migabo Vital, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinazi asobanura impamvu y'ikinyamakuru "Amarembo" batangije.
Migabo Vital, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi asobanura impamvu y’ikinyamakuru "Amarembo" batangije.

Ati “Nta makosa y’umwuga w’itangazamakuru azakigaragaramo kuko hari uburyo inyandiko zacyo zizajya zandikwamo ku buryo bugirira abasomyi bose akamaro yaba mu kubagezaho amakuru y’ibibera mu murenge wabo ndetse n’ayo hanze y’Igihugu”.

Iki kinyamakuru kizajya gisohoka rimwe mu gihembwe inyandiko yacyo ya mbere yasohotse tariki 15 Ukwakira 2015 ndetse kopi zacyo zihabwa abaturage ku buntu.

Ngamije William, umuturage wo muri uwo murenge, avuga ko iki kinyamakuru cyatangijwe n’ubuyobozi bw’umurenge wabo yakishimiye kubera umurongo gifite wo guhuza abayobozi n’abayoborwa mu buryo bugamije iterambere ry’aho batuye ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Ati ”Iki kinyamakuru kigiye kujya cyandikirwa mu Murenge wa Kinazi kizatuma imyumvire yacu nk’abaturage izamuka ku gipimo cyo hejuru”.

Umurenge wa Kinazi ni umurenge ufatwa nk’amarembo y’Akarere ka Huye ari na ho inyito y’iki kinyamakuru yakomotse kuko ari wo murenge winjiriramo uturutse mu Karere ka Nyanza bihana imbibi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Executif ni umuhanga ahubwo tumushyigikire twese murugamba rwoguteza imbere umurenge wa KINAZI.

Emmy yanditse ku itariki ya: 19-10-2015  →  Musubize

Ntekerezako mwibeshye aho uyu murenge ubarizwa kuko S/E KINAZI ya ruhango yitwa Mutabazi Patrique.Mwakisora ahubwo buriya ni KINAZI ya Huye.Murakoze.

Manasseh yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

Oya nshuti witiranyije ibintu niba wasomye neza iyi nkuru iravuga ikinyamakuru gishya Amarembo ntabwo Vital arimo nkumuyobozi y’ umurenge iki kinysmakuru cyavukiyemo. Naho wowe niba wumva ko Umurenge wa Kinazi utera imbere wikumva ko bishinzwe ubuyobozi gusa kuko niba ushobora gusoma inkuru iri online bivuzeko karubumenyi ufite ushoba gukoresha ugafatanya nubuyobozi Sazange nahandi hose mugihugu hakagera umuriro amazi nibindi bikorwa remezo muri rusange

Evode yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

Njye ndi umuturage mu murenge wa Kinazi, kuvugako ko kumuhanda hataramashanyarazi waaanga utahetse kuhagera uduce hafi yatwose turimo umuriro kdi icyo ndumva icyo ataricyo cyonyine mu mwiterambere or munyungurusange zabaturage kdi icyizera ubuyobozi bwacu bwatwijeje ko naho utaragera urihafi. INTORE NTIGANYA. imihigo irakomeje

Anastase yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

Njye ndi umuturage mu murenge wa Kinazi, kuvugako ko kumuhanda hataramashanyarazi waaanga utahetse kuhagera uduce hafi yatwose turimo umuriro kdi icyo ndumva icyo ataricyo cyonyine mu mwiterambere or munyungurusange zabaturage kdi icyizera ubuyobozi bwacu bwatwijeje ko naho utaragera urihafi. INTORE NTIGANYA. imihigo irakomeje

Anastase yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

Ariko Vital uzi kwipromotinga nzemera ko wateje Kinazi mu gihe uzavuganira abaturage bawe bakagerwaho n’amashanyarazi utibanze kuri arrete gusa!birababaje kubona abantu baturira umuhanda wa kaburimbo ntibagerweho n’amashanyarazi.Rwose gerageza uvuganire abaturage bawe cyane cyane abatuye mu kagali ka Sazange nabo bave mubwigunge naho gushinga ibinyamakuru mbona atari byo byihutirwa cyane ibyo nubikora uzaba igitsinze.Nkwifurije ishya n’ihirwe.

Ruzirabwoba yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka