Kimironko: Ifungwa ry’umuhanda rikomeje guteza amakimbirane

Bamwe mu batuye Umudugudu wa Rukurazo, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo baragaragaza ko babangamiwe n’ikibazo cyo kubura umuhanda, kuko uwo bakoreshaga umwe mu baturage yawufunze ahita mu butaka bwe.

Abazi neza iki kibazo bavuga ko kigiye kumara imyaka itatu rimwe gikemuka ubundi kikongera kikagaruka.

N’ubwo iki kibazo kireba abaturage benshi bakoresha uyu muhanda, cyumvikanamo cyane uwitwa Niyibizi Jean Baptiste akaba ari umuturanyi wa Mukandekezi Budensiyana, Mukandekezi akaba ariwe uvugwaho gufunga uyu muhanda.

Ifungwa ry'uyu muhanda rikomeje guteza amakimbirane mu baturage.
Ifungwa ry’uyu muhanda rikomeje guteza amakimbirane mu baturage.

Ikibazo kijya gutangira, ngo Niyibizi yashinze akabari hafi aha maze abahanywera bakajya bangiza urugo rwa Mukandekezi barwihagarikaho. Mukandekezi yaje kurega Niyibizi mu Mudugudu aramutsinda bajya mu bunzi nabwo aramutsinda, kuko byagaragaraga ko umuhanda wajyaga kwa Niyibizi wari mu kibanza cya Mukandekezi ndetse yanawibarujeho.

Haje kuza umuhesha w’inkiko w’umwuga kurangiza uru rubanza, bityo byemezwa ko uyu muhanda uri mu kibanza cya Mukandekezi. Hanyuma nibwo yatangiye gushaka kuwuzitira bizamura amahane akomeye hagati ye n’abawukoreshaga.

Amabuye yari yatangiye kumenwa muri uyu muhanda abayobozi basaba ko yaba akuwemo birakorwa. Hashize igihe gito mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo aya mabuye yongeye kumenwa muri uyu muhanda abaturage babura uko batambuka.

Niyibizi avuga ko ikibazo yari afitanye na Mukandekezi cyakemutse.
Niyibizi avuga ko ikibazo yari afitanye na Mukandekezi cyakemutse.

Uwimana Marie Louise, umwe mu baturage bakoreshaga uyu muhanda, avuga ko babangamiwe cyane n’ifungwa ryawo kuko ubu batakibona aho banyura, akibaza igihe uyu muhanda uzaba wafunzwe burundu, uko bazabyifatamo.

Agira ati “naje gutura hano nkurikiye uyu muhanda sinari nkurikiye ubutaka, ubwo rero uyu muhanda nufungwa kandi twaraje tuwukurikiye kugira ngo tubone uko twiteza imbere, rwose nibadufashe kuko murabizi umuhanda muri Kigali uri mu bituma iterambere ryihuta”.

Niyibizi we avuga ko yigeze kugirana ikibazo na Mukandekezi ariko kiza gukemuka kuko icyatezaga ikibazo ari akabari none kugeza ubu akaba yaragafunze. Akumva ko ibyo bitakabaye impamvu yo gufunga umuhanda ukoreshwa n’abaturage benshi.

Mukandekezi uvugwaho gufunga uyu muhanda avuga ko uri mu muharuro we atari umuhanda wari usanzweho kuva mbere, bityo agasanga kuwufunga abifitiye uburenganzira kuko umwanditseho ko uri mu kibanza cye.

Ati “murabizi ahari imihanda hakaswe na Leta, hano rero ntawigeze ahakata umuhanda, ahubwo ibyo bakora bari kunsagarira kuko si umuhanda ahubwo n’ubutaka bwanjye”.

Mukandekezi avuga ko atari umuhanda kuko ntawigeze awuhakata.
Mukandekezi avuga ko atari umuhanda kuko ntawigeze awuhakata.

Icyo ubuyobozi buvuga kuri kibazo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko buvuga ko uyu muturage adafite uburenganzira bwo gufunga uyu muhanda kuko nta cyangombwa afite kimwemerera kuhubaka. Gusa bukavuga ko afite uburengenzira bwose kuri uyu muhanda kuko wanditse ku butaka bwe. Icyakora na none ngo itegeko rivuga ko nta muntu ugomba kwanga gutanga inzira icyo atatanga ni umuhanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Niragire Theophile avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse ngo hari n’icyo barimo kugikoraho.

Avuga ko aya mabuye koko yamaze kumenwa muri uyu muhanda gusa ngo icyo bategereje ni ukureba icyo nyirayo azayakoresha, kuko kugeza ubu atakwemera kubaka igipangu gifunga uyu muhanda kuko nta byangombwa abifitiye.

Gusa akavuga ko nanone uyu muturage afite uburengenzira bwo kudatanga umuhanda kuko amategeko abimwemerera, icyo ategetswe ni ugusiga inzira y’abanyamaguru itarengeje mitero imwe.

Kugeza ubu mu gihe ikibazo kitarashakirwa umuti urambye abaturage basaba ko nibura baba bashakiwe inzira bakoresha.

Abaturage bandikiye ubuyobozi basaba ko bwabafasha mu gukemura iki kibazo.
Abaturage bandikiye ubuyobozi basaba ko bwabafasha mu gukemura iki kibazo.
Abakoresha uyu muhanda basaba ko utafungwa kuko ubafatiye runini.
Abakoresha uyu muhanda basaba ko utafungwa kuko ubafatiye runini.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ruswa irakabije, bizajya bibagaruka ubundi umuhanda ufungwa ute wari uhari abo baturage ni bihangane byose bizashyira.

rutuga yanditse ku itariki ya: 20-12-2014  →  Musubize

niba ari ahe, abandi baramazemo ubutaka bwabo bakaba bashaka gukoresha ubwabandi, sibyo. Jye ndumva umuhanda utafungwa ariko hakagira ikindi gikorwa. nibabare agaciro kubwo butaka buriho umuhanda hanyuma bayamuhe (abaturanyi nawe arimo bayateranye) ubundi umuhanda uboneke.

Kuko itegeko riteganya metero buri muntu agomba gusiga ku kibanza cye, mwiryamira uwo mudamu ngo ni uko mwe mwamaze kubaka ubwanyu.

Jye ndumva afite ukuri kabisa bwo kwirwanaho nyuma abantu bose bakagiraho uruhare.

bihita yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

Uyu muturage ufungira abandi inzira azabyungukiramo iki ?? Yunva amariye iki abaturanyi iyo afunga umuhanda bakoresha??

Mulisa yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

Uyu muturage wangira abandi gutera imbere arashaka kugera kuki?? ndabona gufunga inzira bimuvuna cyane kurenza uko yareka inzira abaturage bakayikoresha. Ibi ni ubutindi bukabije uriya mugore arimo kugaragaza ntibyagakwiye mu gihe tugezemo

Murenzi yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

Abantu nibavuga ko ruswa ari mbi buri muntu ajye yumva icyo bisobanura hamwe ningaruka bigira!!!!!!!!!!!!!ibi byose ningaruka ziterwa na ruswa iba yaragiye iribwa bikagera naho abantu bahabwa ibibanza bifungiye mubindi.si aha honyine ni henshi biri muruyu mujyi kandi usanga bibangamye.washaka kujya kunzu muturanye ukazenguruka kirometero yose.

muti yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka