Kimihurura: Hari ababona ari ukubarondogoza kuko bamaze kwemeza uzayobora u Rwanda nyuma ya 2017

Mu murenge wa Kimihurura(akarere ka Gasabo) hari abavuga ko abadepite barimo kubarondogoza no gupfusha ubusa umwanya mu biganiro barimo, kuko ngo bamaze kwemeza ko ari we uzabayobora, nta wundi.

Muri gahunda Inteko ishinga amategeko irimo yo kubaza abaturage ibijyanye n’ihindurwa ry’Itegeko nshinga(ingingo ya 101), abaturage basanga ari ukwigiza nkana kuko uwo bashaka bamuzi kandi bamaze no kumutora.

Abaturage bari ku murongo bashaka gutanga ibitekerezo ku ihindurwa ry'ingingo ya 101 y'Itegeko nshinga.
Abaturage bari ku murongo bashaka gutanga ibitekerezo ku ihindurwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga.

Uwitwa Kajangwe Celestin yagize ati “Murakomeza kutubaza iki, ko twamutoye ahari [Perezida Kagame]; ahubwo reka twirinde inshuti mbi kuko ziradusubiza ibwina (ikuzimu), kandi twarahavuye. Jye Perezida Kagame mufata ko ari Yezu waje kuducungura.”

Sebaganwa Francois yunzemo ati “Jye naje nzi ko ngiye gutora, kandi ngatora Perezida Kagame kuko nta wundi mbona waduhaye byose.”

Nta n’umwe mu baturage bari bateraniye ku Kimihurura wigeze asaba ko ingingo y’101 y’Itegeko nshinga itahindurwa; icyakora Mukasekuru Madeleine we ngo yigeze kumva Perezida Kagame abwira abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ko
bamutererana.

Depite Mutimura Zeno, Edouard Bamporiki na Nikuze Nura, abaturage n'abayobozi mu karere ka Gasabo.
Depite Mutimura Zeno, Edouard Bamporiki na Nikuze Nura, abaturage n’abayobozi mu karere ka Gasabo.

Mukasekuru akabaza ati “Ese ubu (Perezida Kagame) aramutse yanze (bitewe n’uko kumuvunisha), mwabigenza mute?”

Depite Mutimura Zeno, uyoboye itsinda ry’abadepite barimo Edouard Bamporiki na Nikuze Nura, yashubije avuga ko ubu byahindutse, abanyamabanga nshingwabikorwa ngo basigaye bita ku nshingano zabo aho guharira Perezida wa Repubulika ibibazo by’abaturage.

Ku birebana n’umubare wa manda zagenerwa Umukuru w’igihugu, abaturage ba Kimihurura barifuza ko Perezida Kagame ari we wenyine wahabwa manda zitagira umubare; mu gihe yaba atagishoboye hakazongera kubaho andi matora ya kamarampaka kuri manda zigenerwa Umukuru w’igihugu wundi waba amusimbuye.

Abaturage barimo kuganira n’abagize Inteko ishinga amategeko, bashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ibikorwa by’iterambere mu buryo butandukanye yabagejejeho; hakaba abagaragaza impungenge z’uko ngo igihugu kiramutse kiyobowe n’undi utari we, ngo nta kidasanzwe yabakorera uretse gusubiza inyuma ibimaze kugerwaho.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abanyarwanda nyuma yo kureba ayo bamaze kugera mu myaka mike barangije kubona uwatumye ibyo byose bishoboka kandi biyemeje gukomezanya nawe

Grace yanditse ku itariki ya: 22-07-2015  →  Musubize

twe muri gasabo twamaze kwemeza Paul Kagame nk’umuyobozi wacu muri 2017 ibisigaye ni umuhango gusa

karangwa yanditse ku itariki ya: 22-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka