Kigali Today yatangije icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa ku itangazamakuru
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ikiciro cya kabiri cy’amahugurwa mu itunganyamakuru ry’amajwi no gukoresha imbuga nkoranyambaga, tariki 06/11/2013, abanyabukorikori bibumbiye mu rugaga rw’abikorera (PSF) basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bazahabwa, bukabafasha kumenyekanisha ibikorwa bakora.
Abitabiriye iki cyiciro cya kabiri ni abanyabukorikori 30 baturuka mu mirimo itandukanye harimo ububoshyi bw’uduseke n’imitako gakondo, ububoshyi bw’imyenda, gufotora, gutunganya imisatsi n’ibindi.
Umulisa Lydie, umwe mu bahabwa amahugurwa avuga ko usibye kuba akunda itangazamakuru, aya mahugurwa azanamufasha kumenyekanisha ibikorwa bye, ndetse n’ubumenyi azunguka akazagerageza kubugeza kuri bagenzi bakorana umwuga w’ubucuruzi.
Eugene Niyonshuti, perezida w’ihuriro ry’amashyirahamwe y’abahanzi, abanyabugeni n’abanyabukorikori muri PSF, avuga ko kuba abanyabukorikori bahabwa amahugurwa nk’aya bifite akamaro kanini cyane.
Yagize ati: “iyo ukoze ikintu ntugishyire ahabona ngo kigaragare, ntacyo biba bimaze kuko ntawe ukimenya. Ariko iyo ufite ubwo bumenyi, ibyo ukoze ukamenya kubyiyamamariza mu itangazamakuru, bikajya ahagaragara, biba ari ingenzi cyane kuko bituma ubasha kugurisha ndetse ukanamenyekana.”
Charles Kanamugire, umuyobozi wa Kigali Today yateguye aya mahugurwa avuga ko usibye kuba amahugurwa nk’aya ari ngombwa ku banyabukorikori, yanagira akamaro ku Banyarwanda bo mu zindi nzego.
Avuga ko ubushobozi bubonetse, iyi yaba gahunda ihoraho, hagashyirwaho ikigo gitanga ubumenyi mu itangazamakuru ku banyamyuga bakorera hirya no hino mu gihugu.
Aya mahugurwa ageze ku cyiciro cya kabiri, yatangiye tariki ya 02/09/2013, azahabwa abanyamyuga bagera kuri 90 mu byiciro bitatu; akaba yarateguwe na Kigali Today ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).
Christophe Kivunge
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|