"Kigali Special Economic Zone" igiye kongererwa amashanyarazi

Ubuyapani bwahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 18.4 z’amadorari y’Amerika azarufasha kongera amashanyarazi mu gace kahariwe inganda kari i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 8 Werurwe 2016 na Tomio Sakamoto, ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y’Abayapani mu Rwanda ku ruhande rw’Ubuyapani na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, ku ruhande rw’u Rwanda.

Tomio Sakamoto ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y'Ubuyapani mu Rwanda asinyana amasezerano na Minisitiri w'u Rwanda w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Gatete Claver.
Tomio Sakamoto ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda asinyana amasezerano na Minisitiri w’u Rwanda w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver.

Aya mafaranga akabakaba miliyari 14Frw ngo azafasha kubaka aho umuriro uzajya ushyikira (Substations).

Mugiraneza Jea Bosco, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe amashanyarazi (REG), yavuze ko “bizatuma kariya gace gaherereyemo inganda gahorana umuriro udafite ibibazo byo kugenda no kugaruka buri kanya kuko ari ahantu hakenera umuriro amasaha yose”.

Yongeyeho ko izizubakwa ari 3, zikazashyirwa ku Murindi wa Kanombe, i Ndera na Kabuga; bityo ikibazo cy’umuriro muri kariya gace k’inganda gikemuke burundu.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver, avuga iyi nkunga ifitiye igihugu akamaro kanini kuko ifasha kongera amashanyarazi akenerwa.

Yagize ati “Ubu abagerwaho n’amashanyarazi bagiye kwiyongera kuko n’ibikorwaremezo bizaba byiyongereye kandi bimeze neza, ari na byo bizatuma umuriro utakara uba muke ku buryo byazagera aho igiciro cy’amashanyarazi kigabanuka.”

Amb. Gatete avuga ko ibikorwa byo kongera amashanyarazi mu gihugu bizakomeza, haba kuyashakira mu gihugu cyangwa hanze yacyo kuko intego igihugu cyihaye itaragerwaho.

Abanyamakuru batandukanye bakurikiranye iki gikorwa.
Abanyamakuru batandukanye bakurikiranye iki gikorwa.

Uwari uhagarariye Ubuyapani muri uyu muhango, Tomio Sakamoto, yavuze ko iyi nkunga ahanini izafasha kongera amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali kuko ari ho hari ibikorwa byinshi biyakenera.

Yongeraho ko uretse mu nganda, amashanyarazi akenerwa no mu bindi bikorwa byo mu buzima busanzwe, ikaba impamvu igihugu cye ngo kizakomeza gutera inkunga u Rwanda.

Kuri ubu u Rwanda rufite umuriro w’amashayarazi ungana na MW 186 mu gihe rufite intego yo kuba rufite MW 563 muri 2018. Kuri uyu muriro uhari, umujyi wa Kigali wonyine wihariye 64% byawo, nk’uko ubuyobozi bwa REG bubitangaza.

Amashanyarazi ahari angana na 24.5% by’ayo u Rwanda rukeneye. Mu cyerekezo cyarwo, ni ukuzarangiza umwaka wa 2017/2018, rugeze ku bwihaze bw’ingufu bwa 70%.

Muri uwo mwaka (2017/2018) kandi, u Rwanda ruvuga ko ruzawugeramo, inyubako za Leta zose zifite amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka