Kigali ku mwanya wa kabiri mu gukoresha ikoranabuhanga mu by’imari

Icyegeranyo cy’Ikigo Mpuzamahanga cyitwa Z/Yen giheruka gusohoka tariki 21 Werurwe 2024, cyagaragaje ko Umurwa Mukuru w’u Rwanda Kigali wageze ku mwanya wa 67 ku Isi, mu bicumbi 121 by’Imari byakoreweho ubwo bushakashatsi.

Kigali yageze kuri uwo mwanya ivuye ku mwanya wa 81, bivuze ko yazamutseho imyanya 14, biyigira iya gatatu ku mugabane wa Afurika, ikanaba iya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Bimwe mu by’ingenzi bigenderwaho mu guha amanota ibicumbi by’imari ku Isi, harimo inkingi eshanu z’ingenzi, zirimo ubumenyi aho umurwa usuzumwa harebwa niba hari abantu bafite ubumenyi cyangwa uburezi, hanarebwa ibikorwaremezo birimo ikoranabuhanga n’ubwikorezi, hakanasuzumwa uburyo bw’imikorere burimo kubahiriza amategeko ndetse n’ubugenzuzi.

Mu bindi birebwa harimo iterambere ry’urwego rw’imari, uburyo imishinga itangira biyorohera kubona igishoro, hamwe no kureba uburyo Umujyi wubashywe cyangwa ugaragara ku ruhando mpuzamahanga.

Uretse kuba umurwa Mukuru w’u Rwanda Kigali uri ku mwanya wa gatatu muri Afurika, icyegeranyo cya Z/Yen cyayigaragaje nk’iya kabiri mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari muri Afurika, inyuma ya Casablanca yo muri Morocco, aho kigaragazaga ko Kigali yazamutse imyanya 18 igera ku mwanya wa 62 ku rwego rw’Isi, mu gihe Casablanca iri ku mwanya wa 53 ku Isi.

Abasesengura ibirebana n’Imari n’Ubukungu basanga kuba Kigali ikomeje kuba mu myaya yo hejuru mu gicumbi cy’imari ku Isi, ari amahirwe akomeye cyane yo kurushaho gukura mu ishoramari, kuko bituma abashoramari benshi bo hirya no hino ku Isi barushaho gukorera mu Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko hari byinshi bikwiye kurushaho kunozwa kugira ngo Kigali ikomeze kuzamuka mu myanya myiza, birimo kwigira ku bandi bafite urwego bamaze kugeraho rwisumbuye ku rwabo, babigiraho ku byo babarusha, bikabafasha kuba babashyikira cyangwa bakanabarenga.

Hamwe mu hakiri icyuho ndetse hakwiye no gushyirwamo imbaraga, ni ukuba hakigaragara umubare ukiri hasi cyane w’abanyamwuga mu gusesengura ibijyanye n’ishoramari kuko bakiri barindwi , n’ubwo hari ingamba zitandukanye Guveriroma y’u Rwanda yafashe mu kuzamura uwo mubare byihutirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka