Kigali: Inyubako ya Ndaru yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ku nyubako ya NDARU ARCHADE City of Kigali, iherereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo muri ‘quartier commercial’ yafashwe n’inkongi y’umuriro biturutse kuri Gaze yaturitse.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko iyi nkongi yibasiye cyane igice cyo muri ‘Etage’ ya gatatu ahakorera Resitora y’uwitwa Aisha aho yari atetse Gaze iraturika biteza inkongi.

Ati “ Inkongi y’umuriro yaturutse kuri Gaze yaturitse hangirika ibintu byari muri iyo Resitora, gusa ntiharamenyekana agaciro k’ibyangiritse kuko bikiri kubarurwa. Ikindi nuko ntawayikomerekeyemo cyangwa ngo igire uwo ihitanya”.

SP Twajamahoro agira inama abantu zo kujya bitwararika igihe batetse, ndetse mbere yo guteka kuri Gaze bakabanza bakagenzura niba ifunze neza cyangwa idafite ikindi kibazo, kugira ngo birinde ibyago byo kuba yabaturikana.

Ikindi yibukije abakoresha Gaze ni ukujya batekera ahantu hadafunganye cyane, ndetse bagafungura amadirishya kugira ngo aho batekeye haboneke umwuka.
Mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, harimo no kwigisha abantu kumenya guhangana n’inkongi z’umuriro igihe bahuye n’icyo kibazo, mu gihe abashinzwe kuzimya inkongi batarahagera.

Ubu bukangurambaga bukorerwa ahantu hatandukanye mu bigo byigenga, amashuri amavuriro n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ikindi Polisi ishishikariza abantu ni ugutunga za Kizimyamwoto igihe bahuye n’inkongi, bakabasha kuyizimya itarangiza ibintu byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka