Kicukiro: Mu Cyumweru cy’Umujyanama, urubyiruko rwasabwe kurangwa n’imyitwarire myiza

Abajyanama bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bafatanyije n’ubuyobozi, abaturage ndetse n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye muri uwo Murenge, bahuriye mu gikorwa cyo gusoza gahunda y’Icyumweru cy’Umujyanama, bishimira ibyagezweho muri icyo cyumweru.

Ni icyumweru cyatangiye kuva tariki 23 Werurwe 2024 kugeza tariki 30 Werurwe 2024, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umujyanama mwiza, Umuturage ku isonga.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, avuga ko ibikorwa bakoze muri iki cyumweru babijyanishije n’inshingano zabo nk’Abajyanama ku nzego zitandukanye, haba ku rwego rw’Umurenge, ku Kagari no ku Mudugudu ariko banakorana n’abayobozi kuri izo nzego.

Ati “Iyo tuvuze ngo Icyumweru cy’Umujyanama, umujyanama ntakora wenyine, ahubwo bakorana n’abo bagira inama cyane cyane abayobozi, abakozi n’abaturage baba abatuye muri Kicukiro, cyangwa abatuye ahandi bakaza kwaka serivisi muri Kicukiro.”

Mu gutangira iki cyumweru, habayeho umukino w’umupira w’amaguru nka kimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi bagakora siporo banidagadura, ariko hagati muri uwo mukino hagatangwamo ibiganiro n’ubutumwa bwerekeranye n’imiyoborere myiza n’uruhare rw’umuturage mu iterambere rye n’iry’Igihugu.

Umwe mu mikino yabaye mu gutangira iki cyumweru ni uwahuje Abajyanama guhera ku Murenge kugera ku Mudugudu n’abakozi guhera ku Murenge kugera ku Mudugudu. Uwo mukino warangiye Abakozi mu nzego zitandukanye z’Umurenge batsinze Abajyanama igitego kimwe ku busa.

Hagati mu cyumweru, Abajyanama basuye ibigo by’amashuri, hatangwa ibiganiro ku banyeshuri biteguraga kujya mu biruhuko, mu ntero igira iti “Impamba yo mu biruhuko”.

Karayiga uyobora Inama Njyanama muri Kicukiro, ati “Muzi ko twugarijwe n’ikibazo cy’uburere cyane cyane ku rubyiruko. Birasaba ko twebwe ababyeyi n’abayobozi dukurikiranira hafi urubyiruko.”

Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, yagaragaje ibyagezweho mu Cyumweru cy'Umujyanama
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, yagaragaje ibyagezweho mu Cyumweru cy’Umujyanama

Abo baganirije babasabye kwirinda ingeso mbi, ahubwo bakarangwa n’imyitwarire myiza. Mu biruhuko babasabye kwirinda kwirara no kuba indakoreka, kwirinda kuzerera no kujya mu bigare bibajyana mu ngeso mbi n’imyitwarire itari myiza, babasaba kugenda bakegera ababyeyi babo bakabafasha imirimo, bakirinda ubusinzi n’ubusambanyi, ndetse babashishikariza no gusubiramo amasomo.

Muri ibyo biganiro banababwiye ko urubyiruko ari rwo bayobozi b’ejo, ikaba ari yo mpamvu bagomba kwirinda ibibangiriza ahazaza habo heza.

Abajyanama bo muri Kicukiro kandi bavuga ko muri iki cyumweru bazirikanye n’abacuruzi bo muri uwo Murenge, babatumirizaho umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) aganira n’abacuruzi ku byerekeranye n’amategeko ndetse n’amabwiriza arebana n’ubucuruzi ndetse n’imisoro kuko hari abacuruzi usanga batabisobanukiwe.

Ni nyuma yo kubona ko hari abacuruzi bibona bahombye na bike bafite bakisanga bagomba kubiha ikigo cy’imisoro n’amahoro batazi uko byagenze. Mu gihe rero bamenye kubibara neza, ngo bazamenya uko bagomba kugenzura ubucuruzi bwabo, bibarinde kugwa mu gihombo.

Abacuruzi bishimiye ubumenyi bungutse, bifuza ko uwo mukozi wa Rwanda Revenue Authority yajya aboneka kenshi akabasobanurira ibyerekeranye n’imisoro kuko usanga amategeko ahinduka kenshi.

Mu gusoza iki cyumweru, ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024 habaye n’umukino w’umupira w’amaguru w’abagore. Ikipe imwe yari igizwe n’Akagari ka Kicukiro na Gasharu, indi igizwe n’Akagari ka Kagina na Ngoma two muri uwo Murenge. Ikipe y’Akagari ka Kagina na Ngoma yatsinze iy’ Akagari ka Kicukiro na Gasharu ibitego bitanu kuri kimwe.

Kuri uwo munsi habayeho n’umwanya wo kuganira n’abantu bakuze bo muri uwo Murenge barimo n’abahoze mu buyobozi bazwi nk’inararibonye aho batanze ibitekerezo n’inama zifasha abagize Inama Njyanama n’abayobozi muri rusange kunoza imikorere n’imikoranire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yashimye uruhare rw’Abajyanama mu iterambere ry’uwo Murenge. Yagize ati “Ntabwo bagenda ngo bicare, ahubwo bagira umwanya wo guhura n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage babatoye, bakumva ibibazo byabo ndetse bagafatanya bimwe kubishakira ibisubizo, no kuba hakorwa ubuvugizi ku biremereye.”

“By’umwihariko nk’Umurenge tubashimira inama zabo mu byo dukora bya buri munsi. Twebwe duhemberwa akazi dukora, ariko ubwunganizi n’inama baduha ni byo bidufasha kuzuza neza inshingano zacu.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, na we witabiriye igikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Umujyanama, yibukije abayobozi n’ababyeyi muri rusange kuba intangarugero mu myitwarire myiza, dore ko hari abo usanga bashishikariza urubyiruko kwitwara neza, nyamara batabaha urugero rwiza.

Yasabye ko ubusinzi butamaganwa mu rubyiruko gusa, ahubwo ko bwamaganwa no mu bantu bakuru, yihanangiriza abateza urusaku nijoro n’utubari turenza amasaha.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yijeje ubufasha Abayobozi n'Abajyanama b'Umurenge wa Kicukiro
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yijeje ubufasha Abayobozi n’Abajyanama b’Umurenge wa Kicukiro

Abitabiriye ibiganiro bisoza Icyumweru cy’Umujyanama mu Murenge wa Kicukiro, banasobanuriwe uko amatora ya Perezida n’ay’Abadepite azakorwa, igihe azabera n’inyungu Igihugu gifite mu kuba azabera rimwe, basobanurirwa ibyiciro by’abazatorwa, n’ibyo abazatora basabwa, bashishikarizwa kuzayitabira kuko ari inshingano n’uburenganzira bw’umwenegihugu wujuje ibisabwa.

Bishimiye ko mu Rwanda amatora aba mu ituze nta mvururu no kwangiza ibikorwa remezo nk’uko bikunze kugaragara ahandi.

Gahunda y’Icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kicukiro, ni ngarukamwaka, ubu ikaba yabaye ku nshuro ya gatatu.

Ngendahayo Jean Paul ushinzwe Imiyoborere mu Murenge wa Kicukiro yayoboye ibikorwa byo gusoza Icyumweru cy'Umujyanama
Ngendahayo Jean Paul ushinzwe Imiyoborere mu Murenge wa Kicukiro yayoboye ibikorwa byo gusoza Icyumweru cy’Umujyanama
Abiganjemo inararibonye batanze ibitekerezo byafasha abayobozi n'abajyanama kunoza imikorere
Abiganjemo inararibonye batanze ibitekerezo byafasha abayobozi n’abajyanama kunoza imikorere
Manirakiza Bonaventure, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Kicukiro, yatanze ikiganiro gisobanura ibyerekeranye n'amatora ateganyijwe mu Rwanda muri Nyakanga 2024
Manirakiza Bonaventure, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, yatanze ikiganiro gisobanura ibyerekeranye n’amatora ateganyijwe mu Rwanda muri Nyakanga 2024

Mu gusoza iki cyumweru, habaye umukino w’umupira w’amaguru w’abagore. Aya ni amwe mu mafoto yaranze uwo mukino:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka