Kicukiro: Imyiteguro y’ukwezi kw’imiyoborere myiza igeze kure

Akarere ka Kicukiro gafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishwinzwe guteza imbere imiyoorere myiza (RGB), byagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gutegura no kurebera hamwe uburyo ibyateganyijwe gukora mu kwezi kw’imiyoborere myiza byazagera ku ntego.

Iyo nama nyunguranabitekerezo ku rwego rwa tekiniki, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25/01/2013, yari ihuje umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, intumwa ya RGB n’inzego zishinzwe umutekano za Polisi n’ingabo, yasuzumaga uko gahunda yashyizweho izakurikizwa.

Angelique Mukunde, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’amajyambere, avuga ko iki gikorwa cyatangijwe tariki 22/01/2013, kigamije kongera gusobanurira abaturage icyo imiyoborere myiza aricyo no kubafasha kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Yagize ati: “Ibikorwa byose bigamije imiyoborere myiza ni ibikorwa byose bigamijwe mu kwigira, cyane cyane mu karere ka Kicukiro uko biteguye ni ukuvuga ngo dufite gahunda harimo inzego nyinshi dukorana …

Yaba ari inzego z’ubuyobozi bw’akarere bwite, inzego z’umutekano, ibijyanye n’ubucamanza kugira ngo uko tuzazenguruka mu mirenge tuzabe dufite ubumenyi bunyuranye kugira ngo ikibazo cyabaho tubashe kugicyemura”.

Mukunde akomeza avuga ko ikigenderewe cyane atari ugucyemura ibibazo kuko ibyinshi baba barabicyemuye mbere, ahubwo baba bashaka kwigisha abaturage kumenya uburenganzira bwabo no gusobanukirwa ibibakorerwa.

Ku ruhande rwa RGB itegura iki gikorwa, urubyiruko rurangije itorero ry’igihugu ruzakora imirimo ifitiye igihugu akamaro, nk’uko bitangazwa na Abdelaziz Mwiseneza, Umujyanama w’Umuyobozi wa RGB.

Ati: “Agashya ni uko muri uyu mwaka hiyongereyemo Itorero ryo ku rugerero, ni intore z’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bazakora imirimo itandukanye ifitiye igihugu akamaro, izabarurwa mu buryo bw’amafaranga kuko ibintu bizakorwa ni ibintu n’ubundi byari kuzakorwa bikagira icyo bitanga”.

Muri uku kwezi hazakorwamo ibikorwa bitandukanye biganisha ku miyoborere myiza, nko kurangiza imanza, imikino, imyidagaduro n’ibiganiro mpaka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka