Kibeho: Abakirisitu basaga ibihumbi 30 bitabiriye isengesho rya Assomption
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Kanama abakirisitu gaturika basaga 30.000 bari bateraniye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, mu isengesho ryo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maria.
Bamwe mu bakirisitu bavuga ko buri mwaka ku itariki ya 15 Kanama baza gusengera aha i Kibeho, kuko baba bizeye ko isengesho batura umubyeyi Bikira Mariya aryumva kandi akabasubiza.
Muhozawase Louise ukomoka mu karere ka Huye avuga ko akunda kuza aha I Kibeho, kandi ko ngo inshuro nyinshi yahaje afite ibyifuzo byose basubijwe neza.
Ati “Nk’ubushize naje nsaba Bikira Mariya ngo azamfashe nzatsindde ikizamini gisoza icyiciro rusange, cyangwa se nibura nintanatsinda sinzaze muri U. Yaramfashije rero nabashije gutsinda.”
Mu bakirisitu baza gusengera i Kibeho ku munsi mukuru w’isubira mu ijuru rya Bikiramariya uzwi nka Assomption kandi haba harimo n’abanyamahanga.
Monika uturuka mu gihugu cya Slovakia avuga ko ari inshuro ya kabiri aje gusengera i Kibeho.
Monika avuga ko we na bagenzi be baza I Kibeho kubera ko Bikira Mariya yahabonekeye, bityo ngo bakizera ko ari ahantu hatagatifu, bashobora kwegeranira n’Imana ku buryo bworoshye.
Ati “Tuzi neza ko umubyeyi Mariya yabonekeye aha I Kibeho, kandi tuzi ko adukunda cyane. Iyo twaje hano I Kibeho twizera neza ko tuba twegeranye n’Imana bya hafi cyane.”
Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro Musenyeri Celestin Hakizimana mu butumwa yagejeje ku bakirisitu yabasabye koroherana kandi bakagerageza kubaho bigana urugo rwa Yezu na Mariya.
I Kibeho hafatwa nk’ubutaka butagatifu, kubera ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bahigaga. Aha i Kibeho kandi hanubatswe ingoro ya Bikira Mariya, hanubakirwa isoko y’amazi y’umugisha Bikira Mariya yageneye abakirisitu.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Abakristu twese turashimira umubyeyi Bikira Mariya yaduhaye akavura mu gihugu hose. I Congo-nil mu karer ka Rutsiro naho hateraniye abarenga ibihumbi 20 kuko naho Hubatse ingoro ya Bikiramariya
bikiramariya adukomeze mu kwemera no kwizera kdi ajye ahora adusabira ku mwana we yezu kristu no kumana data.
Bikira Mariya nyina wa Jambo ajya adusabira ku Mana ubutaretsa, assomption ni umunsi abemera yezu bemera nuyu mubyeyi bagira ibihe byiza kuri ubu butaka butagatifu. Bikira Mariya Udusabire usabire u Rwanda rwacu.
dukomeze kwegera imana tuyisabe ubufasha bwo gukomeza kubana neza muri iki gihugu tuyitunganiye