Kayonza: Urubyiruko rwiyemeje guharanira amahoro nyuma yo kumva ubuhamya bwa Bamporiki

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bemeza ko bafashe ingamba zo guharanira amahoro nyuma yo kumva ubuhamya bwa Bamporiki Edouard bukubiyemo ibyo yabonye muri Jenoside.

Bamporiki yatanze ubwo buhamya tariki 31/05/2013, avuga ku bwicanyi yabonye bwakorewe Abatutsi bari bahungiye mu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke aho yari arwariye.

Avuga ko mbere gato ya Jenoside umwarimu wabigishaga yabahaye umukoro wo kujya kubaza ababyeyi imyuga n’ubwoko bwa bo, nyuma akaza kubwirwa na mama we ko ari Umuhutu utavangiye kuko yari yaravutse ku babyeyi bombi b’Abahutu.

Ati “Twasubiye ku ishuri mwarimu atangira kutubaza ibyo ababyeyi badusubije, umwana umwe ati ndi Umutwa, abandi bavuga ko ari Abahutu abandi bavuga ko ari Abatutsi, nisanga mfite ubwoko bwanjye njyenyine kuko hiyongeragaho ko ndi Umuhutu utavangiye”.

Nyuma yo kumenya amoko ya bo, abana biganaga na Bamporiki ngo batangiye kuyagenderaho kuko batangiye kujya bakora ikipe y’Abahutu n’iy’Abatutsi zigakina, kandi ubusanzwe barakoraga amakipe bakurikije uko bicara mu ishuri.

Cyakora ibyo byose ngo babikoraga nta wundi mutima mubi bafite, dore ko ngo batari banazi niba hari ikindi ayo moko ahatse nk’uko Bamporiki akomeza abivuga.

Ibyo ngo bigaragazwa n’uko haba mbere na nyuma yo kumenya iby’amoko ya buri mwana, abana biganaga bose batigeze bagirirana urwango n’ubwo bakoraga ayo makipe ashingiye ku moko kuko bari bamaze kumenya ko batandukanye.

Urubyiruko rwakurikiye ubuhamya bwa Bamporiki.
Urubyiruko rwakurikiye ubuhamya bwa Bamporiki.

Mu biruhuko bya Pasika mu mwaka wa 1994 Bamporiki wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yaje kurwara bakajya kumuvuza mu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, nyuma y’iminsi itatu ageze mu bitaro yumva ngo “umubyeyi yapfuye” nk’uko akomeza abivuga, ari na bwo abantu batangiraga kwicwa ariko we ntasobanukirwe n’ibyabaga.

Nyuma ngo yaje kumenya ko ari Abahutu bari kwica Abatutsi, akaza guterwa ipfunwe n’ikimwaro intagondwa z’Abahutu zakoraga muri Jenoside. Ati “Nahise numva nikoreye iby’Abahutu bo mu Rwanda byose bakoze kandi ntawabinyikoreje”.

Avuga ukuntu nyuma ya Jenoside yakomeje guhura n’abantu bamubibamo urwango rw’Abatutsi, ariko akaza kwigobotora iyo ngoyi nyuma yo kubona ko bamuyobyaga ari na bwo yahise afata icyemezo cyo kujya atanga ubuhamya bw’ibyo yabonye muri Jenoside.

Icyaha kuri bo, Ikimwaro kuri twe

Bamporiki avuga ko ibyo intagondwa z’Abahutu zakoze muri Jenoside byabaye icyaha kuri bo, ariko bikaba n’ikimwaro ku bandi Bahutu batijanditse muri Jenoside, kuko hari igihe ibyaha by’izo ntagondwa byitiriwe Abahutu bose.

Bamporiki Edouard hamwe na bamwe mu bahise biyemeza guharanira amahoro bakimara kumva ubuhamya bwe.
Bamporiki Edouard hamwe na bamwe mu bahise biyemeza guharanira amahoro bakimara kumva ubuhamya bwe.

Kuva akiri umwana, Bamporiki yari afite impano y’ubuhanzi bwo kwandika imivugo. Nyuma ya Jenoside yasubiye mu ishuri asanga abana bose b’Abatutsi biganaga nta n’umwe wagarutse bimutera umubabaro cyane kuko yahise atekereza ko na bo baba barishwe.

Icyo gihe ngo yahise yandika umuvugo awita “Iyo badatsembwa tuba dutwenga” aho yasaga n’ugaya abarimu babigishaga yibaza niba bo bataba barijanditse muri Jenoside.

Icyo gihe yafashe icyemezo cyo kuva mu ishuri, ariko akagira ikimwaro gikomeye no kwitinya yaterwaga n’ibyo Abahutu b’intagondwa bari barakoze muri Jenoside. Cyakora nyuma yaje kubona ko ibyo yari yarabwiwe ko Umuhutu adashobora kugira icyo akora ngo cyemerwe ari ukubeshya, abibonera mu marushanwa y’imivugo yagiye yitabira nyuma ya Jenoside kandi akayatsinda.

Ibyo ngo ni byo byatumye abona ko Abanyarwanda bakwiye guteza imbere Ubunyarwanda bwa bo, aho guta umwanya mu by’amoko kandi nta mumaro bibafitiye.

Abumvise ubuhamya bwa Bamporiki bavuga ko bwabafashije kubohoka, by’umwihariko bashima ubutwari yagize, kuko ngo bidakunze kubaho kubona umuntu utarahigwaga muri Jenoside ahagarara imbere y’abantu agatanga ubuhamya bw’ibyayibayemo, nk’uko umwe mu bakurikiye ubuhamya bwa Bamporiki abivuga.

Ati “Nahoraga nibaza impamvu abacitse ku icumu ari bo bakunda guhagarara imbere bavuga ibyababayeho kandi barahoraga bihishe, simbone Umuhutu n’umwe uvuga uko byagenze cyane ko ari bo babaga bari hanze babireba.

Mu bafashijwe n'ubuhamya bwa Bamporiki harimo n'abantu bakuru.
Mu bafashijwe n’ubuhamya bwa Bamporiki harimo n’abantu bakuru.

Naranezerewe kubona umuntu ahagarara akabisobanura, menya neza ko harimo abantu n’ubwo bari mu bakoraga ibyo byaha hari bamwe byababaje. Ntabwo najyaga ntekereza ko hari Umuhutu wababajwe n’ibyabaye cyane ko ari bo babikoraga”.

Abo twaganiriye bavuga ko bagiye kuba umusemburo w’amahoro bafata iyambere mu gusobanura ingaruka mbi z’amacakubiri; nk’uko Kabagwira Pelagie abivuga. Avuga ko azajya asobanurira bagenzi be ko amacakubiri yateye Jenoside yadindije u Rwanda, agaharanira ko amateka mabi nk’ayaranze u Rwanda atazongera kubaho ukundi.

Bamporiki amaze igihe agenda atanga ubuhamya bwe hirya no hino mu gihugu. Akavuga ko impamvu nyamukuru yamuteye gutanga ubwo buhamya ari ukugira ngo abakiri bato bamenye amateka ya Jenoside n’uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, kugira ngo abantu bakuru nibamara gusaza hatazagira umuntu ucurika amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Warakoze muvandimwe gutanga ubuhamya bw’ibyo wahuye nabyo muri jenoside yakorewe abatutse yo 1994!
ubundi muri make Bamporiki niwe muhutu nabonye w’inyangamugayo uvuga ibyabaye muri jenoside abivuye i muzingo. nuko nuko nakomereze aho kubaka umuryango nyarwanda.byibura nizere ko na bene wbo bamureberaho gusa nkongera nkagira impungenge z’abahutu b’intagondwa ko nawe bazamwica bamuziza kuvuga ukuri kwe. cyakora niyo yapfa avuze ukuri yaba apfuye nk’intwari kandi ngo burya ukuri kuraharanirwa.

kanombe yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka