Kayonza: Umuturage afungiwe igiti cy’urumogi cyagaragaye mu rugo rwe
Umuturage wo mu mudugudu wa Kinkoronko mu kagari ka Gikaya ko mu murenge wa Nyamirama muri Kayonza afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange mu karere ka Kayonza, akekwaho kuba yarateye igiti cy’urumogi iwe mu gikari.
Amakuru y’icyo giti cy’urumogi cyari giteye mu rugo rw’uwo mugabo yamenyekanye tariki 05/12/2013, nyir’urwo rugo ahita atabwa muri yombi arafungwa.
Uyu mugabo avuga ko atari azi ko ari urumogi, akavuga ko ari igiti cyimejeje hamwe n’ibindi byatsi akacyihorera kubera ko atari azi ibyo ari byo. Cyakora bamwe mu baturage ntibemeranywa na we, bakavuga ko bidashoboka ko umuntu yahinga igiti atazi icyo ari cyo cyangwa ngo abe azi ibyo agitezeho.
Ikoreshwa n’icuruzwa ry’urumogi ni kimwe mu byaha bitihanganirwa na gato mu Rwanda kuko hari imbaraga nyinshi zigenda zikoreshwa mu rwego rwo guhashya ibiyobyabwenge burundu.
Ntabwo byari bikunze kubaho kubona umuturage wahinze urumogi mu karere ka Kayonza, n’ubwo n’uyu wafatanywe igiti cy’urumogi iwe mu rugo atemera ko ariwe wagiteye.
Abaturage barasabwa kwirinda ibikorwa byose birimo ubucuruzi cyangwa ihererekanwa ry’urumogi n’ibindi biyobyabwenge muri rusange, kuko umuntu ufatiwe muri ibyo bikorwa ahanwa n’amategeko.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba SSP Benoit Nsengiyumva avuga ko uwo mugabo aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|