Kayonza: Inyubako y’akarere izagabanya ubucucike bw’abakozi mu biro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buravuga ko inyubako nshya akarere kari kubaka izagabanya ubucucike bw’abakozi mu biro bwabangamiraga imitangire ya serivisi.

Mu biro bimwe usanga hakoreramo abakozi bagera ku 10, ndetse zimwe muri serivisi z’akarere zikaba zarimuriwe ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange kuko nta hantu izo serivisi zatangirwa ku karere nk’uko umuyobozi wako Mugabo John abivuga.

Iyi gorofa y'Akarere ka Kayonza niyuzura ngo bizagabanya ubucucike bw'abakozi mu biro serivisi zirusheho gutangwa neza.
Iyi gorofa y’Akarere ka Kayonza niyuzura ngo bizagabanya ubucucike bw’abakozi mu biro serivisi zirusheho gutangwa neza.

Agira ati “Usanga abakozi nka 10 bakorera mu biro bimwe kandi batanga serivisi zitandukanye, n’iyo umuturage aje gusaba serivisi ntabona aho yicara, ikindi ugasanga hari abakozi twaragije ku kigo nderabuzima kubera kubura aho bakorera.”

Iki kibazo cy’ubucucike ngo gituma akarere gasohora amafaranga menshi yo gukodesha ibyumba byo gukoreramo inama, bitewe n’uko icyumba rukumbi gafite akenshi usanga kiri kwakirirwamo ibibazo by’abaturage.

Uretse ikibazo cy’ubucucike, abakozi b’akarere ngo banabangamirwa n’urusaku rwo mu mujyi, bitewe n’uko icyicaro cyako kiri mu gace k’ubucuruzi kandi hakaba ari ku muhanda unyuramo ibimodoka binini.

Hashize amezi hafi umunani ako karere gatangiye kubaka inyubako nshya abakozi bako bazimukiramo iri mu Mudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Kayonza ko mu Murenge wa Mukarange.

Ni inyubako nini kandi iri ahantu hitaruye urusaku rw’umujyi, umuyobozi w’akarere akavuga ko izakemura ikibazo cy’ubucucike mu biro ndetse n’abakozi bagatanga serivisi neza nta nkomyi.

Iyi nyubako akarere ka Kayonza gakoreramo nikamara kwimuka ngo izahabwa abikorera bayibyaze umusaruro.
Iyi nyubako akarere ka Kayonza gakoreramo nikamara kwimuka ngo izahabwa abikorera bayibyaze umusaruro.

Nubwo akarere kakoreraga mu gace k’ubucuruzi kukimura ngo nta ngaruka bizagira ku bacururiza mu Mujyi wa Kayonza kuko aho kazimukira na ho atari kure y’umujyi.

Byagatonda Vicent agira ati “Aho kazimukira na ho ni hafi, ahubwo batugiriye neza ziriya nyubako nibazivamo bazareka abantu bagashyiramo ibikorwa by’ubucuruzi nka hoteri bityo iterambere ryacu rigakomeza kuzamuka.”

Igitekerezo cy’abacururiza mu Mujyi wa Kayonza gihuye neza n’umugambi akarere gafitiye iyo nyubako gakoreramo.

Umuyobozi wako avuga ko abakozi nibamara kwimukira mu nyubako nshya aho bakorera hazegurirwa ba rwiyemezamirimo kugira ngo bahabyaze umusaruro ubukungu bw’akarere burusheho kuzamuka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka