Kayonza: Basanga igwingira riterwa n’uko abana bagaburirwa ibyateguriwe abakuru

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène, avuga ko igwingira ry’abana muri aka Karere ridaterwa no kubura ibiryo, ahubwo biterwa n’ubumenyi bucye bw’ababyeyi baha abana amafunguro yateguriwe abantu bakuru, rimwe na rimwe abana badashoboye kurya.

Basabwe kujya bateguira abana amafunguro yihariye
Basabwe kujya bateguira abana amafunguro yihariye

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru kigamije kwita ku mirire y’umwana, hagamijwe gukurikirana abana bagaragaweho imirire mibi, kikaba cyatangirijwe mu Murenge wa Murama ari na wo ufite benshi.

Umwaka ushize Akarere ka Kayonza kari ku gipimo cy’ingwingira cya 25.5%, mu gihe ku rwego rw’Igihugu, igipimo cyari kuri 28.3% hagendewe ku bushakashatsi ku mibereho y’ingo.

Umwe mu babyeyi avuga ko asanzwe azi gutegura ifunguro ry’umwana, n’ubwo bamupimye bagasanga afite ibiro bicye.

Avuga ko ifunguro ry’umwana ritagomba kuburamo ibirinda indwara, ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga kandi akaritegurana isuku ihagije.

Yagize ati “Bamupimye basanga ameze neza uretse ibiro bicye yagize kandi nabyo byatewe n’uburwayi bw’inzoka zo mu nda yarwaye muri iyi minsi, ariko ubundi ifunguro rye nditegurana isuku kandi nkarimuha mbanje gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kandi rikaba ryuzuye.”

Visi Mya Harelimana yabwiye RBA ko koko ikibazo cy’ingwingira gihari, ariko bafashe ingamba zo kumenya abo bana no gushaka uko bakira, ariko no gupima abandi kugira ngo abo basanga mu mirire mibi na bo bitabweho.

Hari kandi ngo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye kandi iteguranywe isuku, ndetse no kugira gahunda ihoraho yo kumenya uko abana bahagaze.

Ati “Icya mbere ni ukubamenya, icya kabiri ni ukwigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye, abasanzwe babizi tukabibutsa no kugira gahunda ihoraho yo kumenya abana bacu uko bahagaze n’uko tugomba kubitaho.”

Avuga ko kuba aka Karere kagaragaramo abana bafite imirire mibi bidaterwa no kubura ibyo babagaburira, ahubwo biterwa n’ubumenyi bucye mu gutegura amafunguro y’abana.

Agira ati “Ikinini gishingira ku bumenyi mu gutegura ifunguro rigenewe umwana, kuko ahenshi ubona umubyeyi ibyo yateguye nk’umuntu ukuze cyangwa abantu bakuze, akenshi ari nabyo baha abana, akenshi wa mwana wabihaye akaba atanabishoboye.”

Mu ibarura ryakozwe mu Karere ka Kayonza, umwaka ushize mu kwezi kwahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, mu Murenge wa Murama hagaragaye abana 160 bari mu ibara ry’umutuku, na 92 bari mu ibara ry’umuhondo ari nabo bagomba kwitabwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka