Kayonza: Baritana ba mwana ku gitera impanuka

Abatwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Kayonza bakunze kuvugwaho kutamenya amategeko y’umuhanda n’abayize ntibayakurikize iyo bari mu muhanda, ku buryo kenshi ngo bituma bagira uruhare mu mpanuka.

Murego Abdul Karim, umwe mu bahagarariye imodoka zitwara abagenzi mu Karere ka Kayonza abisobanura agira ati “Umuntu uwo ari we wese ushaka kujya mu bijyanye n’ubwikorezi akwiye kubanza guhabwa amahugurwa ku bijyanye n’amategeko y’umuhanda, kubera ko kenshi abatwara amagare bateza impanuka kuko batazi amategeko y’umuhanda”.

Abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi ni bamwe mu bashinja abanyamagare guteza akajagari mu muhanda.
Abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi ni bamwe mu bashinja abanyamagare guteza akajagari mu muhanda.

Nubwo abatwara amagare bavugwaho kutamenya amategeko y’umuhanda no kutayakurikiza bo ntibabyemera. Bavuga ko bafite amashuri abigisha amategeko y’umuhanda ku buryo bw’umwihariko ndetse bamwe muri bo ngo bamaze no kubona impushya za burundu zibemerera gutwara ibinyabiziga, nk’uko Munyaneza Amza wo muri koperative y’abatwara amagare abivuga.

Avuga ko igitera impanuka kidakwiye gushakirwa ku banyamagare gusa kuko kenshi ngo bakoreshwa impanuka n’ibindi binyabiziga kubera ko bitabaha agaciro mu muhanda.

Agira ati “Mu muhanda wa kaburimbo iyo imodoka zigiye kunyuranaho usanga bagonga abanyamagare, imodoka yakugeraho ntibone ko nawe uri gukoresha umuhanda nk’umuntu ubifitiye uburenganzira, akaba ataguha agaciro agashaka kukugonga impanuka ikaba irabaye”.

Abanyamagare baregwa kudakurikiza amategeko y'umuhanda.
Abanyamagare baregwa kudakurikiza amategeko y’umuhanda.

Iki kibazo cyo kwitana ba mwana hagati y’abanyamagare n’abatwara ibinyabiziga bifite moteri si icya none, dore ko n’igihe hafatwaga icyemezo cyo guca amagare mu mihanda ya kaburimbo umwaka ushize hari abashoferi biruhukije bavuga ko bakize akajagari k’abanyamagare mu mihanda.

Cyakora gukemura iki kibazo bisa n’aho bikwiye kurenga kwitana ba mwana no gusuzugurana mu muhanda, kuko buri wese mu muhanda aba atanga serivisi kandi ikenewe n’abatari bake, nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John abivuga.

Yongeraho ko kugira ngo icyo kibazo gikemuke abantu bakwiye kubahana mu muhanda, kuko uretse kuba buri wese ukorera mu muhanda hari serivisi aba atanga kandi ikenewe n’abatari bake, umuntu ashobora no kuba atwara igare uyu munsi ejo akaba atwara moto cyangwa imodoka.

Mugabo avuga ko abakoresha umuhanda bose bakwiye kubahana kugira ngo ukoreshwe neza.
Mugabo avuga ko abakoresha umuhanda bose bakwiye kubahana kugira ngo ukoreshwe neza.

Abisobanura agira ati “Kubahana mu muhanda ni ikintu cy’ingenzi cyane. Niba umuntu atwara igare uyu munsi ejo ashobora kuzaba atwara moto cyangwa imodoka. Aratanga serivisi kuko hari abakeneye serivisi y’umunyegare, hari abakeneye iya moto n’abakeneye serivisi y’imodoka. Buri wese agomba kubahwa rero”.

Nubwo abanyonzi batera utwatsi ababitirira impanuka zikunze kubera ku mihanda minini, ntibahakana ko hari iziterwa n’amagare. Gusa bavuga ko kenshi usanga ari nk’umuntu uba avuye mu bice by’icyaro akishora muri kaburimbo kandi atazi amategeko y’umuhanda, yateza impanuka bikitirirwa abanyamagare bose.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

amagare nimeza, nonese tuvuge ko igihe bari baraciye amagare nimpanuka ntazari zikihaba??

sangano eric yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

ni Byiza pee....

jdekastal yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

abantu bakwiye kubahana kuberako abantu batanganya ubushibozi hari ukenera gutega igare moto cyangwa imodoka

muganga jean damascene yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka