Kayonza: Abaturage b’i Ruramira baribaza niba ibihugu bihoramo imvururu bigira Kagame wabyo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, cyane cyane abageze mu za bukuru bavuga ko bibaza niba ibihugu bihoramo imvururu bigira Kagame wabyo.

Kuba mu Rwanda hari umutekano usesuye bakesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame ariko muri bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda bakaba bahora mu mvururu, ngo bituma bamwe bibaza impamvu abayobozi b’ibyo bihugu badashakira ineza abaturage babo nk’uko Perezida Kagame abigenza, ari na yo mpamvu bibaza “niba ibyo bihugu bigira Kagame wabyo.”

Abaturage babanje gusobanurirwa impamvu intumwa za rubanda ziri kwakira ibitekerezo byabo.
Abaturage babanje gusobanurirwa impamvu intumwa za rubanda ziri kwakira ibitekerezo byabo.

Babivuze kuri uyu wa 25 Nyakanga 2015 ubwo bagezaga ibitekerezo byabo ku ntumwa za rubanda ziri gukusanya ibitekerezo by’abaturage muri ako karere ku bijyanye n’ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga.

Bashimangiye ko Perezida Kagame agomba gukomeza kuyobora “kuko ari we ufite urufunguzo rw’iterambere ry’Abanyarwanda nk’uko uwitwa Sibomana Egide yabivuze.

Hari abavuga ko kubuza Perezida Kagame kongera kuyobora u Rwanda ari “nk’uko umuntu yakwiyubakira inzu ye yageza igihe cyo kuyisakara abandi bakamubuza ngo ni bo bashaka kuyisakara” bagasaba ko Kagame akomeza kuyobora kugira ngo iterambere amaze kugeza ku Banyarwanda rikomeze ryiyongere.

Bamwe mu bageze mu za bukuru bibaza niba ibihugu bihoramo imvururu na byo bigira Kagame wabyo.
Bamwe mu bageze mu za bukuru bibaza niba ibihugu bihoramo imvururu na byo bigira Kagame wabyo.

Kuva gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa ry’iyo ngingo y’Itegeko Nshinga itangiye mu Karere ka Kayonza, nta muturage n’umwe uragaragaza ko adashyigikiye ko iyo ngingo ivugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda.

Intumwa za Rubanda ziri kwakira ibyo bitekerezo mu Karere ka Kayonza zimaze kumva ibitekerezo by’abaturage bo mu mirenge itandatu kuri 12 igize ako karere.

Icyo benshi bahurizaho gituma bavuga ko bashaka Kagame ni uko yabanishije Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byongeye akaba yarabegereje ibikorwaremezo birimo amashuri, amavuriro, imihanda n’amashanyarazi benshi bumvaga nk’inzozi.

Abaturage bo mu Murenge wa Murundi ni bo batahiwe kuri iki cyumweru kugira ngo batange ibitekerezo bya bo ku ivugururwa ry’iyo ngingo y’itegeko nshinga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka