Karongi: Never Again yatangije guhuza abaturage bakaganira ku guteza imbere imiyiborere myiza

Gahunda y’umuryango Never Again yo guhuza abaturage mu biganiro byo mu matsinda bakaganira ku guteza imbere imiyiborere myiza, yatangiriye mu karere ka Karongi, kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015.

Never Again Rwanda wigenga ugamije kubaka amahoro arambye no guharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yatangije ibi biganiro bizagera hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta yo guteza imbere uruhare rw’abaturage mu miyoborere.

Ubuyobozi bwa Never Again n'abafatanyabikorwa bayo bizeye ko ibi biganiro bizabafasha gutera imbere.
Ubuyobozi bwa Never Again n’abafatanyabikorwa bayo bizeye ko ibi biganiro bizabafasha gutera imbere.

Iyi gahunda kandi izatuma abaturage barushaho gukoresha neza uburyo busanzwe buhari bwo guhanahana amakuru hagati y’abaturage n’abayobozi, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu bibakorerwa, nk’uko Eric Mahoro umuyobozi w’uyu muryango yabitangaje.

Yagize ati “Tunejejwe cyane no gukorana n’ubuyobozi bw’ Akarere ka Karongi muri uyu muhango wo gutangiza ku umugaragaro gahunda y’amatsinda y’abaturage agamije imiyoborere myiza.Twizeye kandi kuzakomeza gukorana neza n’akarere ka Karongi ndetse n’utundi turere icyenda iyi gahunda y’amatsinda izakoreramo.”

Umuyobozi wungirije mu kigo k'igihugu k'imiyoborere (RGB) Fatouma Ndangiza afungura ibi biganiro ku mugaragaro.
Umuyobozi wungirije mu kigo k’igihugu k’imiyoborere (RGB) Fatouma Ndangiza afungura ibi biganiro ku mugaragaro.

Mahoro yasobanuye ko buri tsinda ry’ibiganiro rizaba rigizwe n’abaturage 30 bazaturuka mu byiciro byose by’Abanyarwanda biri aho batuye. Avuga ko mu gutoranya abagize itsinda kandi, uburinganire bwarubahirijwe kuko itsinda ry’ibiganiro riyoborwa n’abahuzabiganiro babiri.

Marie Claire umwe mu bahuzabiganiro wo muri Karongi, agira ati “Ndumva mfite ubumenyi buhagije mu gukumira no gukemura amakimbirane aramutse agaragaye mu itsinda ryacu . Nungutse kandi byinshi uko nahuza ibiganiro by’abantu bafite ibitekerezo bidasa.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) Amb. Fatuma Ndangiza yashimye aya matsida y’ibiganiro kuko aje yunganira gahunda ya Leta igamije guha umuturage ijambo mu bimukorera kuko izagabanya icyuho cyagaragaraga hagati y’abaturage n’inzego zifata ibyemezo.

Gahunda y’amatsinda y’abaturage agamije imiyoborere myiza, ni kimwe mu bikorwa bigize gahunda y’igihe kirekire, umuryango Never Again Rwanda uterwamo inkunga n’Ikigo mpuzamahanga cy’ Abanyasuwede kigamije iterambere (Swedish International Development Agency (Sida).

Iyi gahunda igamije gushimangira intambwe imaze guterwa mu kubaka amahoro arambye hashingiwe ku komora ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’andi mateka abanyarwanda banyuzemo.

Uturere 10 nitwo ibi biganiro bizaberamo ari two Karongi, Nyabihu, Gicumbi, Musanze, Rwamagana, Bugesera, Huye, Nyaruguru, Nyarugenge na Gasabo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka